00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri basoje amasomo muri Trinity International Academy

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 3 July 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Abanyeshuri 35 basoje amashuri yisumbuye muri ‘Trinity International Academy’, basabwa gukomeza kwigirira icyizere no kugendera mu murongo wa gikristo batojwe.

Ni ibirori byabaye ku wa 3 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gasabo, byitabirwa n’abayobozi b’ikigo, ababyeyi, abanyeshuri basoje amasomo n’abafatanyabikorwa b’ishuri.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Sengonga Mutimura Joël, yashimiye abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, abasaba gukomeza kugendera ku ndangagaciro za gikristu n’uburere batojwe n’abarezi babo.

Yagize ati “Mugiye kuva muri Trinity mujye gukomeza amasomo muri kaminuza, kugira ngo mugere ku ntego zanyu. Mushobora kuzisanga mu buzima butandukanye n’ubwo mwari mumenyereye. Bana bacu ndabasaba, kubw’ubuntu bw’Imana, mugende mufite icyizere, mwishimira uwo muri we muri Kristo, kandi ntimuzagurane umurage wanyu ku by’Isi bidafite agaciro. Nimuhagarara ku byo mwemera, Imana y’amahoro izabaha gutsinda kandi ibakoreshe mu guhindura isi kubw’izina ryayo.”

Sengonga yavuze ko igenantekerezo y’ishuri ari ugutoza umuntu kuba uwuzuye mu by’ubumenyi, mu mwuka, ku mubiri, mu marangamutima, mu mibereho n’imibanire.

Yavuze ko icyo igamije ni uguhugura abantu kugira ubumenyi, kandi bagakura ari abayobozi bafite ubwenge bijyana n’umuco wa gikristo.

Nubwo ishyize imbere uburezi bufite ireme, ariko ni igikoresho cyiza gifasha guhindura abana abigishwa ba Kristo, mu kubafasha gushyira mu bikorwa no kwimakaza amahame ya Bibiliya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Asobanura ko Porogaramu y’ishuri yubakiye ku nkingi esheshatu: imyigishirize yabo yubakiye kuri Bibiliya, kurangwa n’imyitwarire yubahisha Imana, umunyeshuri ushishikarizwa kugira umuhate wo kwihugura, kwigana intego no gufata inshingano, kumenya gufata mu mutwe vuba, n’ivuga ko umunyeshuri ashyirwa ku isonga na ho umwarimu akaba umujyanama.

Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Shema Fabrice, yavuze ko kuba aba banyeshuri basoje amashuri yisumbuye ari intambwe ikomeye ndetse ikaba n’ikimenyetso cy’uko bagize ukwihangana, ubwitange, n’umuhate wo kugera ku byiza nk’ibi.

Ati “Mugiye gutangira ikindi cyiciro. Ni intambwe nshya mu buzima bwanyu, muzarangwe n’indangagaciro mwahawe na Trinity International Academy, kwizera Imana, ubunyangamugayo, kubahana, gufatanya n’abandi, no gukunda kwiga ubuzima bwanyu bwose. Izo ndangagaciro zijye zibayobora mu byemezo mufata, zibubake mu muco wanyu, kandi zibatere imbaraga zo kugira uruhare rwiza mu muryango mugari mutuyemo no hanze yawo.”

Bamwe mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye barimo, Umutesi Charnella Ewila na Ndemezo Josh, bagarutse ku rugendo rwabo muri iri shuri, bagaragaza ko batojwe gukunda ishuri, kugira urukundo, n’ubunyangamugayo bijyana no kurushaho kuba abakritso bagaragaza ko ibi byose ari intwaro zizabaherekeza mu buzima bwabo.

Umuyobozi wa Trinity International Academy, Kambale Lungufi Eric, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo, ku myitwarire myiza yabaranze, ukwihangana, n’ubufatanye, byabaranze muri iri shuri.

Ati “Nk’ishuri ryiyemeje gutanga uburezi bufite ireme binyuze muri porogaramu ya ‘Accelerating Christian Education’, twagize amahirwe yo kubabona mukura mukaba urubyiruko rwifitiye icyizere, rufite inshingano kandi rufite ubushobozi. Mwakoranye umwete kugira ngo mugere ku ntego zanyu. Intsinzi yanyu y’uyu munsi ni ikimenyetso cy’ubwitange bwanyu.”

Trinity International Academy ni ishuri rimaze imyaka 12 ritangijwe mu Rwanda. Rifite abanyeshuri 240 bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Ni ishuri rifite porogaramu ya ‘Accelerating Christian Education’ yatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ikoreshwa mu bihugu bigera ku 140 ku Isi. Ishingiye ku myizerere ya gikristu n’ubumenyi buhanitse.

Iyi porogaramu kandi ihesha umunyeshuri wayigiyemo kwiga muri kaminuza iyo ari yo yose ku Isi.

Ikoreshwa mu buryo umunyeshuri ari we wiyigisha akagira abamukurikirana n’abamuha ibyangombwa byose nkenerwa, akabasha kwiga amasomo yose yaba aya siyansi n’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri 35 basoje ayisumbuye muri Trinity International Academy
Ni ibirori byitabiriwe n'abamwe mu bavandimwe b'abanyeshuri basoje ayisumbuye
Abanyeshuri basoje ayisumbuye bagaragaje ko indangagaciro batojwe bazazifashisha no mu bundi buzima
Ababyeyi bari bagiye gushyigikira abana babo basoje amasomo muri Trinity International Academy
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Sengonga Mutimura Joel, yasabye abanyeshuri gukomeza kugendera ku ndangagaciro za gikirisitu n’uburere batojwe n’abarezi babo
Ndemezo Josh wasoje ayisumbuye, yavuze ko yatojwe kurangwa n'ubunyangamugayo, gusenga, urukundo kandi ibyo byose bizakomeza kumuranga
Abanyeshuri basoje amasomo muri ‘Trinity International Academy’ basabwe kwimakaza imigirire ya gikirisitu
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Shema Fabrice, yasabye abanyeshuri kuzarangwa n’indangagaciro baahawe na Trinity International Academy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages