Ni gahunda yatangiranye n’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025/26 byatangiye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026 mu gihugu hose.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini muri NESA, Nzeyimana Jean Claude, yasobanuriye IGIHE ko abafite ubumuga basanzwe bafashwa mu gukora ibizamini bya Leta mu buryo bujyanye n’imiterere y’ubumuga bafite, ariko ko basanze uko byakorwaga bidahagije bongeramo ikindi cyiciro gishya.
Ati “Wasangaga umwana ufite ikibazo cyo kwandika tumwongera iminota 30 cyangwa isaha y’inyongera tukumva ko bihagije. Twasanze bidahagije kuko haba ubwo ya saha ishira atararangije, ahubwo byatwara nk’amasaha atatu kandi turamutse tumuhaye umuntu umufasha yamwandikira vuba bigakunda.”
Yasobanuye ko abana bafite ubumuga basanzwe bafashwa bahabwa ibizamini biri mu nyandiko izwi nka Braille, gushyirirwa ikizamini mu nyuguti nini, kongererwa igihe, gusobanurirwa mu rurimi rw’amarenga ndetse no mu bundi buryo bwifashisha mudasobwa.
Ikindi gishya cyongewe mu bizamini bya Leta ku bafite ubumuga ni abandi bantu bashobora kubafasha nko mu gihe umunyeshuri akeneye kujya ku bwiherero hakenewe undi muntu umufasha ariko bikagira amabwiriza bikurikiza.
Ubu bufasha bwihariye bufite amabwiriza abubugenga, harimo nko kuba umwarimu ufasha uwo munyeshuri ufite ubumuga agomba kuba adasanzwe amuzi kugira ngo hatabaho kubogama, kuba ikigo gishobora gutegura ikoranabuhanga rifata amajwi y’aho umwana ufite ubumuga ari gukorera ikizamini n’ibindi.
Ibyo kandi bijyana n’amabwiriza agena umunyeshuri wemererwa umwunganizi mu kwandika hashingiwe ku rwego rw’ubumuga afite ndetse n’ibindi bijyanye no gukosora mu buryo bwihariye abafite ubumuga.
Aba banyeshuri bafite ubumuga bakora ibizamini mu buryo bwihariye nta site bafite zabo, ahubwo bakorera hamwe n’abandi, icyakora bigategurwa kare iyo biyandikisha, ku buryo niba hari ikizamini cyihariye kizatangwa, bimenyekana mbere aho gikenewe ubufasha buhakenewe bugategurwa.
Gusa ku bana bakeneye umwunganizi ubafasha kwandika bo bakorera mu cyumba cyabo cyihariye, ari ho hashobora no gushyirwa ikoranabuhanga rifata amajwi ryakwifashishwa habaye kutizera neza ko ibyo umwarimu yanditse ari byo umunyeshuri yamubwiye.
Mu kwimakaza uburezi budaheza, hatangiye urugendo rwo gutegura integanyanyigisho y’abafite ubumuga yihariye izafasha aba banyeshuri neza bijyanye n’ubumuga bafite.
Abana bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 277.452 mu gihugu hose, bari gukorera kuri site 1.182.
NESA igaragaza ko abana bazakora ibi bizamini bafashijwe kwandika mu gihugu hose ari bake cyane ariko ko bakubiye muri 928 bari gukora bafite ubumuga muri rusange barimo abahungu 376 n’abakobwa 552.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!