Ni amasezerano yasinywe ku wa 4 Kamena 2026, aho bemeranyije ko abanyeshuri bahize abandi biganjemo abakobwa n’abafite ubumuga bazajya bahabwa imenyerazamwuga muri MTN Rwanda, mu rwego rwo kubafasha gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe mu ishuri.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko aya masezerano azibanda ku banyeshuri b’abakobwa n’abafite ubumuga, akabafasha kubona amahirwe yo kwimenyereza umwuga kubera ko bajyaga bagorwa no kubona ayo mahirwe.
Yakomeje avuga ko aya masezerano ashyira mu bikorwa gahunda iyi Kaminuza yari isanzwe ifite yo kongera umubare w’abakobwa bayigamo.
Ati “Aya masezerano azibanda ku bakobwa ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga butandukanye. Azadufasha kandi gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda twihaye yo kongera umubare w’abakobwa bayigamo ku buryo bazava kuri 48% basanzwe bariho bakagera kuri 62% mu myaka itanu iri imbere.”
Yagaragaje ko kuba abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bahabwa ubumenyi bufite ireme bidahagije ahubwo ko iyo bahawe amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo bize bitanga umusaruro mwinshi.
Yashimiye MTN Rwanda umuhate yagize wo gutangiza gahunda yo guha abanyeshuri umwanya wo kwimenyereza umwuga ndetse ahamagarira ibindi bigo bikomeye byo mu Rwanda gutera iyo ntambwe.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza ya Kepler, Umunoza Gasana Emelyne, yagize ati “Aya masezerano asobanuye byinshi kubera ko azagirira akamaro abanyeshuri mu guhabwa ubumenyi bukwiye ahubwo azababera inzira nziza yo gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu Ishuri ku isoko ry’umurimo.”
Yagaragaje ko aya masezerano azafasha gushyira mu bikorwa gahunda Kaminuza ya Kepler yari isanzwe ifite yo guha ubumenyi abanyeshuri buzabagirira akamaro mu kazi bazakora igihe bazaba basoje ishuri.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko bafite intego yo gufatanya n’igihugu ku ntego zacyo zo kugira urubyiruko rufite ubumenyi bwarufasha ku isoko ry’umurimo ndetse ko ari yo mpamvu batangije iyi gahunda yo guha amahirwe urubyiruko rwiga muri Kaminuza kwimenyereza umwuga muri iyi sosiyete.
Ati “Muri MTN, twizera ko abantu ari bo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Iyo abantu bakuze cyangwa bateye imbere n’igihugu gitera imbere. Iyi ni yo mpamvu dushora byinshi mu kubakira ubushobozi urubyiruko.”
Muri Mutarama 2026, MTN Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Minisiter y’Uburezi yo guteza imbere uburezi binyuze mu korohereza ibigo by’amashuri kubona internet ndetse no gutanga amasomo atandukanye mu by’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!