Ni igikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena 2026, abacyitabiriye babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abasaga ibihumbi 259 barushyinguwemo.
Hakurikiyeho ibiganiro bigaruka ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, nyuma yabwo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.
Umusesenguzi w’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Hakizimana Emmanuel yavuze uburyo Abatutsi batangiye gutotezwa mu myaka myinshi mbere ya Jenoside yabakorewe mu 1994.
Ati “Abanyeshuri benshi muri icyo gihe barirukanywe, abandi bahatirwa kuva mu ishuri, haba mu mashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza, abandi barahohoterwa mu buryo bukomeye cyane.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa byose byo kwibasira Abatutsi byakomeje kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa mu 1994.
Prof Dr. Rwigamba Belinda washinze ULK yavuze ko bateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abanyeshuri biga muri iyi kaminuza biganjemo urubyiruko basobanukirwe amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “Uyu ni umwanya wo gusobanurira urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga biga muri Kaminuza yacu amateka asharariye igihugu cyacu cyanyuzemo bikadufasha gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Muri iki gikorwa kandi Nzayisenga Patrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’urugendo rukomeye yanyuzemo kugira ngo ayirokoke ndetse n’uburyo ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe mu 1994 bazira uko bavutse.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernald, yashimiye ULK yateguye igikorwa cyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko biba bikwiriye kuko bituma urubyiruko ruyigamo rusobanukirwa amateka yayo.
Yakomeje yibutsa urubyiruko ko rukwiriye guhagurikira kumenya amateka yaranze u Rwanda kugira ngo bahangane n’abakomeza kugoreka amateka yarwo arimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaye.
Ati “Mukwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga neza muhangana n’abakomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndabasaba kumenya amateka y’igihugu cyacu kugira ngo mumenye uburyo munyomoza abayagoreka.”
Isimbi Esther wiga muri Glory Academy yavuze ko kuba basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yungutse byinshi bizamufasha gukomeza guhangana n’abakomeza kugoreka amateka yayo.
Ati “Dufite inshingano zo kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga, mu gihe tubonye ko hari abari kubikora dukwiriye kuzajya tubamagana kugira ngo badakomeza kuyobya abantu benshi ku bijyanye n’amateka y’igihugu cyacu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!