00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Tumba College of Technology bahaye Sorwathe imashini bikoreye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 May 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Ishuri rya Tumba College of Technology (TCT) ryagejeje ku ruganda rw’Icyayi rwa SORWATHE, ibikoresho birimo ibishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba n’izindi mashini bizifashishwa mu kuzamura umusaruro w’urwo ruganda.

Izi mashini zitandukanye zakozwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Tchnology ) zizifashishwa n’uruganda rwa SORWATHE mu kurushaho gutunganya umusaruro w’icyayi.

Ibi bikoresho birimo imashini eshanu zishyushya amazi zikoresheje ingufu z’izuba (Solar water heaters) hamwe n’imashini eshanu zigena ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje by’icyayi (Temperature sensors).

Umuyobozi wungirije w’agateganyo w’agashami k’amasomo y’ubumenyingiro mu ishuri rya TCT, Nkuranga John Bosco, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biba bigamije kuzamura agace iri shuri riherereyemo ariko bituma n’abanyeshuri baryo bakomeza gukarishya ubumenyi.

Yakomeje avuga TCT izakomeza kugeza ku baryegereye ibikorwa by’iterambere bishingiye ku bumenyi ritanga ndetse rikazakomeza no kugira uruhare mu kuzamura aka gace.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Sorwathe, Rohith Peiris, yavuze ko ibi bikoresho bizatuma barushaho gutunganya icyayi cyiza.

Yagize ati“Twari dusanzwe dutanga umusaruro mwiza, ariko ubu turizera ko bizarushaho kuko mu gihe gito tumaze dukoresha izi mashini icyayi turi gukora kiraza kimeze neza cyane.”

Umwe mu bakozi ba SORWATHE, Ntamahungiro Stanislas yavuze ko uretse gushimira iri shuri abona ibyo rikora bikwiye kubera andi mashuri urugero hakagenda havumburwa ubumenyi bujyanye n’igihe.

Si izi mashini zishyushya amazi gusa kuko abanyeshuri biga muri iri shuri banakoreye uru ruganda imashini zigena ibipimo nkenerwa by’ubushyuhe n’ubukonje by’icyayi (Temperature display).

Iri shuri rivuga ko rizakomeza kugeza ku baryegereye ibikorwa by’iterambere bishingiye ku bumenyi ritanga ndetse rikazakomeza no kugira uruhare mu kuzamura aka gace.

Uwari uhagarariye Tumba College of Technology n'Umuyobozi wa Sorwathe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages