Iki gikombe kandi kikaba kije gikurikiye ikindi abanyeshuri ba ULK batsindiye bahize izindi kaminuza, mu marushanwa ku biganiro mpaka yabaye kuwa 14-15, Nzeli 2018.
Kwegukana aya marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu, byahesheje abanyeshuri ba ULK itike yo kuzitabira amarushanwa ku biganiro mpaka yo ku rwego rwa Afurika ( Pan-African Debate Championship) n’ayo ku rwego rw’Akarere Ka Afurika y’Uburasirazuba( EAC Debate Championship), aho rimwe rizabera muri Tanzania, irindi rikabera muri Kenya guhera tariki 5, Ukuboza 2018.
Mukanteko Karema Shemsa wiga Ububanyi n’Amahanga mu mwaka wa Kabiri, yavuze ko kuganira ku ngingo zitandukanye babigize umuco kandi ko kaminuza yabashyiriyeho ibikoresho bihagije n’abarimu babafasha mu kuvugira mu ruhame bashize amanga mu rurimi rw’Icyongereza.
Yagize ati “Ibiganiro mpaka mu cyongereza twabigize umuco muri Kaminuza yacu kandi dufite abarimu badufasha kwimenyereza uburyo bikorwa umunsi ku munsi, ku buryo iyo dutumiwe mu marushanwa tugenda tugiye kuzana igikombe.”
Yakomeje avuga ko kujya mu biganiro mpaka bigiramo ibintu byinshi bishobora no kubafasha mu buzima bwa buri munsi, cyane ko iyo bari muri ibi biganiro bibasaba gukora ubushakashatsi kandi bikabongerera ubunararibonye mu bijyanye no gutanga imbwirwaruhame.
Manzi Mugisha Olga wiga Amategeko mu mwaka wa mbere, yavuze ko ibiganiro mpaka bibafasha kumenya kuvugira mu ruhame no kwiyungura ubundi bumenyi.
Yagize ati “Ibiganiro mpaka ikintu bifasha, ubundi bashobora kuguha uruhande rwo guhakana ikintu kandi usanzwe uziko ari cyo. Ni ukuvuga ngo iyo ugiye kugihakana bidutoza kuvugira mu bantu benshi, uburyo wakumvikanisha igitekerezo cyawe kandi utanga n’ingero zishimangira ko ufite ukuri mu byo uvuga.”
“Urugero, niba tuganiriye ku bana b’abangavu baterwa inda, bizafasha no kungurana ubumenyi kuri iyo ngingo kuko wumva ibitekerezo by’abandi mwese mukaza guhuriza ku mwanzuro ubafasha gusobanukirwa neza igikwiriye gukorwa kuri iyo ngingo.”
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sekibibi Ezechiel yavuze ko ibiganiro mpaka byabaye umuco muri ULK.
Yagize ati “Ibikorwa birivugira , iyo mubona mu marushanwa nkaya tuza igihe cyose ku mwanya wa mbere, tukagira abanyeshuri b’abanyamahanga benshi batugana, abarimu b’Abanyarwanda n’abanyamahanga ni ikimenyetso cy’icyizere abatugana badufitiye”.
“Abanyeshuri bacu tubatoza kuvuga mu ruhame kandi bibubaka mu mitekerereze yagutse no kumenya kwishakamo ibisubizo mu buryo bwihuse. Dushyira imbaraga nyinshi mu gutoza abanyeshuri gukoresha indimi”.
Yakomeje agira ati “Kaminuza ifite inshingano yo kwigisha, gukora ubushakashatsi no gufasha abaturage ngo na bo bagire iterambere. Iyo tuvuze rero ireme ry’uburezi hari ibyo rigaragariramo ari nayo mpamvu ubona dutsinda amarushanwa nk’aya”.
Mu myaka yikurikiranya ya 2013 na 2014 ULK yagiye iserukira u Rwanda mu marushanwa mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ikazana ibihembo bitandukanye harimo n’icya Youth Ambassador n’abamwungirije.
Hari n’ibindi byingenzi ULK ikora bijyanye no gufasha abanyeshuri kwihangira imirimo
Kaminuza yigenga ya Kigali ivuga ko mu rwego rwo gufasha abarangiza kaminuza kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije hashyizweho ikigo ‘Business Incubation Center’ kibafasha mu bushakashatsi no kunonosora imishinga yabo ikava mu bitekerezo ikaba imishinga ibyara inyungu.
Umwe mubafatanyabikorwa ba ULK kandi akaba ari n’umunyeshuri waharangirije Banamwana Gilbert, yabwiye IGIHE ko mu mezi atandatu ashize bamaze kwakira muri Business Incubation Center abagera ku 170 kandi ari gahunda izakomeza hatangwa ubujyanama no kwigira ku bandi bafite ubunararibonye mu bucuruzi.
Kaminuza ya ULK ihora ishyirwa ku mwanya wa mbere muri kaminuza zigenga hano mu Rwanda, iri mu zifite abarimu b’inzobere mu kwigisha, ibikoresho bigezweho by’umwihariko iby’ikoranabuhanga byorohereza abanyeshuri n’abarezi mu bushakashatsi.



















TANGA IGITEKEREZO