Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya EFOTEK riherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro bemeza ko nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge, ko biyemeje kubishyira mu bikorwa kuko na cyera ari ko Abanyarwanda bahoze.
Ibi ni bimwe mu byo Albert Muvunyi, umunyeshuri uyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse jenoside muri EFOTEK (AERG) yabwiye IGIHE ubwo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize abayobozi n’abanyeshuri bo muri iri shuri bibukaga inzirakarengane 8 ziciwe muri iryo shuri muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muvunyi yagize ati: “Twigishijwe byinshi bijyanye n’ibibi bya Jenoside, twigishijwe uburyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari gahunda yahozeho mbere y’umwaduko w’abazungu hanyuma baje bahindura uko yakoreshwagwa biza kugeza ku rwangano rukomeye, rwaje no gutuma abanyarwanda bicana”.
Yakomeje avuga ko abanyeshuri ndetse n’abakozi ba EFOTEK bose bamaze kwinjirwamo no gusobanukirwa neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’iya Ndi Umunyarwanda.
Yagize ati: “Twe iyi gahunda yamaze kutwinjiramo kuko nko muri AERG hano mu kwakira abanyamuryango ntabwo tugendera y’uko ukwiye kuyibamo agomba kuba ari uwarokotse gusa kuko n’abatararokotse tubashyiramo kandi usanga nabo bafata abarokotse mu mugongo nk’iyo bahuye n’ibibazo ndetse no mu zindi gahunda no mu buzima bwabo bwa buri munsi”.
Yarangije avuga ko bitewe n’inyigisho bahawe nk’abanyeshuri biga muri EFOTEK yizeye ko bazakora uko bashoboye kose jenoside ntizasubire ukundi.
Tumukunde Monica, Umuyobozi wa EFOTEK yabwiye IGIHE ko mu bihe Jenoside yakorwaga byari bikomeye ko hari umuntu waharokokera bitewe n’aho iki kigo giherereye.
Tumukunde yagize ati: “Turi hano mu rwego rwo kwibuka abantu biciwe muri iki kigo, turi kwibuka abantu bagera ku munani ariko ntibivuze ko aribo biciwe aha gusa kuko byari bigoye ko hagira uharokokera bitewe n’aho ikigo cyari giherereye”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo bibuka abantu umunani bamaze guhabwa amazina y’abantu bagera kuri 30 ndetse bakaba bakiri gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye imyirondoro yabo neza.
Tumukunde ati: “Twarebye neza dusanga tugomba gutoranyamo babandi abantu bahurizaho cyane badusobanurira neza tugasanga baba baraguye hano, ni yo mpamvu navuze ko tugikora ubushakashatsi kuko hari n’abandi baza batubwira ko hari ababo baguye aha”.
Uyu muyobozi asobanura impamvu zituma bibuka yagize ati: “Ikintu kidutera kwibuka cyane n’uko ibi bibi byahakorewe duharanira kugira ngo tubisimbuze ibyiza abanyarwanda bose bumve ko bagomba gushyira hamwe bakarwanya umwanzi usenya igihugu ndetse n’abanyeshuri, abarimu dufite aha bose babyumva kimwe kandi bafite ubutwari kandi bose baharanira ubutwari kugira ngo babe abanyarwanda beza bubaka igihugu cyabo”.
Yarangije atanga ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange agira ati: “Ni uko tugomba kumenya ko u Rwanda rwasenywe n’abanyarwanda kandi rugomba kubakwa n’abanyarwanda ndetse bikaba byaratumye dufata igikorwa cyo kujya tuganiriza urubyiruko cyane no kubasobanurira ku byiza byo kubumbatira umutekano w’igihugu cyabo ndetse ubu benshi bakaba bamaze kugenda babisobanukirwa”.
Muri uyu muhango wahuje abanyeshuri bagera kuri 968 ba EFOTEK n’abayobozi baryo, hatangiwe inyigisho zijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.
Zimwe mu mpamvu zatumye abatutsi benshi bari batuye I Kanombe badahungira mu ishuri rya EFOTEK ni uko rituranye cyane n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahabaga abasirikare benshi bagize uruhare muri jenoside yahitanye imbaga y’abatutsi bari bahatuye ndetse no hirya no hino, aho boherezwaga basabwaho ubufasha mu kumena amaraso.



















TANGA IGITEKEREZO