00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Agasaro International Academy bahawe ibitabo by’Igifaransa, basabwa gukunda gusoma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 September 2026 saa 09:25
Yasuwe :

Ishuri rya Agasaro International Academy ryahawe ibitabo byinshi byanditse mu Gifaransa bigenewe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, mu rwego rwo kongera ubushobozi mu kwiga ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere umuco wo gusoma.

Ibi bitabo byatanzwe tariki ya 11 Nzeri 2026, binyuze mu bufatanye hagati y’iri shuri na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Umuhango wo kubishyikiriza ishuri witabiriwe n’abayobozi bo muri Agasaro International Academy, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, abarimu, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa b’ishuri.

Uretse ibitabo, hanatanzwe ibikoresho bifasha mu myigire ndetse n’iby’imyidagaduro, bigamije gufasha abanyeshuri kurushaho kunoza imikoreshereze y’Igifaransa ndetse no gufasha abarimu kwigisha neza. Abanyeshuri bazajya babisomera ku ishuri ndetse banabijyane mu ngo zabo kugira ngo bakomeze umuco wo gusoma.

Uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Agasaro International Academy, Prof. Egide Karuranga, yavuze ko uburezi bufite ireme budashingira ku nyubako n’ibikorwaremezo gusa, ahubwo ko hakenerwa n’ibikoresho bifasha abanyeshuri kugira ubumenyi.

Ati “Ntibihagije kugira ibikorwaremezo byiza, ntibihagije kugira inyubako nziza. Hakenewe ibirimo. Kandi ibyo birimo harimo laboratwari, ibitabo ndetse n’isomero.”

Yavuze ko ibi bitabo bizafasha abanyeshuri kongera ubushobozi bwo gusoma no gusobanukirwa ibyo basoma, ariko ashimangira ko isomero rigomba kuba igice cy’imyigire ya buri munsi.

Ati “Tugomba guhuza integanyanyigisho, amasomo n’isomero, ndetse tugatoza abarimu gukoresha isomero mu buryo bwo kwigisha.”

Prof. Karuranga yavuze ko intego ari ugutoza abanyeshuri kugira ubushobozi bwo gusoma, kuvuga muri make ibyo basomye, kubigeza ku bandi, kubisesengura no kubitangaho ibitekerezo, ibyo bikaba ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi no mu kazi.

Ambasade y’u Bufaransa yashimye intambwe Agasaro imaze gutera

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yashimye intambwe Agasaro International Academy imaze gutera mu kwigisha Igifaransa ndetse n’urwego abanyeshuri bayo bagezeho.

Ati “Ku bana, ibi bibaha amahirwe menshi mu iterambere ryabo bwite, bikabongerera ubwenge, ariko binabategurira n’amahirwe y’akazi mu gihe kizaza.”

Yavuze ko Igifaransa ari rumwe mu ndimi mpuzamahanga zifite uruhare mu nzego zitandukanye zirimo umubano mpuzamahanga, ubucuruzi, umuco n’amategeko.

Agasaro International Academy ni rimwe mu mashuri atandatu yigisha muri porogaramu y’Igifaransa aterwa inkunga na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ireme ry’imyigishirize yaryo.

Ambasaderi Royet-Gounin yavuze ko yashimishijwe cyane n’urwego abanyeshuri bagezeho, cyane cyane uburyo bavuga Igifaransa ndetse n’ubushobozi bafite bwo gukoresha amagambo menshi.

Ati “Nishimiye cyane kubashyikiriza ibi bikoresho. Turashaka kubaka umubano ukomeye n’aya mashuri ndetse no kwereka ababyeyi babagirira icyizere mu burezi bw’abana babo ko hari ireme ndetse n’iterambere rihoraho mu myigishirize y’Igifaransa.”

Mu bitabo byatanzwe harimo iby’ubuvanganzo bw’Igifaransa n’ubw’Isi, birimo igitabo ‘L’Enfant noir’ cya Camara Laye, ndetse n’ibikoresho bifasha abarimu kunoza uburyo bigishamo no kugerageza uburyo bushya bwo kwigisha.

Abarimu bishimiye uruhare rw’ibitabo mu myigire

Umwarimu w’Igifaransa muri Agasaro International Academy, Jean Pierre, yavuze ko ibi bitabo bizagira uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bw’abanyeshuri n’abarimu.

Ati “Abanyeshuri bazabikoresha cyane, kandi turateganya ko n’abarimu bazabikoresha, cyane cyane mu kongera ubumenyi bwabo kugira ngo bafashe abana bacu kwiga neza uko bishoboka.”

Yavuze ko abanyeshuri b’Agasaro basanzwe bafite urwego rwiza mu Gifaransa, kuko bashobora kuvuga urwo rurimi, gusoma no gutanga ibitekerezo ku byo basomye.

Ati “Ku bijyanye n’Igifaransa, navuga ko tugeze ku rwego rwiza, kuko urubyiruko rwacu rushobora kuvuga Igifaransa, gusoma ndetse no gutanga ibitekerezo ku byo basomye.”

Iri shuri kandi ryakiriye Eloïse Allix, umwarimu ufasha mu kwigisha Igifaransa waturutse mu Bufaransa, akaba amaze ibyumweru bibiri ageze mu Rwanda. Azafasha mu kongera ubushobozi bw’abarimu no guteza imbere gahunda y’Igifaransa muri Agasaro International Academy.

Yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, ashimira imiterere y’igihugu ndetse n’urwego abanyeshuri bagezeho mu Gifaransa.

Ati “Biranyubaka cyane kwigisha aba banyeshuri Igifaransa, kandi nizeye ko nzanabasangiza n’ibindi bijyanye n’umuco.”

Gusoma mu gihe cy’ubwenge buhangano

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko nubwo ikoranabuhanga rishya n’ubwenge buhangano (AI) rikomeje kwihuta, umuco wo gusoma ugomba gukomeza kugira uruhare rukomeye mu burezi no mu iterambere ry’urubyiruko.

Ambasaderi w’u Bufaransa yasuye ibyumba by’amashuri ndetse n’isomero ry’ishuri, aho yarebye ibitabo bihari ndetse agirana ibiganiro n’abarimu n’abanyeshuri.

Abanyeshuri bamwakiriye indirimbo n’imivugo mu Gifaransa, maze Ambasaderi abasaba gukomeza kugira umwete wo gusoma, kuririmba no gushaka ibindi bikoresho by’Igifaransa, birimo filime n’ibikorwa by’umuco bitangirwa mu Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa i Kigali.

Yashimiye kandi Agasaro International Academy ku iterambere imaze kugeraho, avuga ko nubwo ari ishuri rikiri rito, rimaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere imyigishirize y’Igifaransa.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, ubwo yari agiye gutanga ibitabo by'Igifaransa
Abanyeshuri ba Agasaro International Academy bamwakiranye urugwiro
Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin yakurikiye uko aba banyeshuri biga
Agasaro International Academy igizwe n'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye
Bahawe ibi bitabo kugira ngo bavomemo ubumenyi n'umuco
Prof. Egide Karuranga yagaragaje ko ibikorwaremezo bidahagije hatariho ibitabo
Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin yasobanuriye abanyeshuri ko ibi bitabo bizabafasha gutera imbere
Abanyeshuri basusurukije abitabiriye iki gikorwa, mu mbyino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages