Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko No 010/2021 rigena imitunganyirize y’Uburezi.
Dr. Kadozi yavuze ko iri tegeko ryatanze uburenganzira bwo gutangiza amasomo mashya mu mashuri makuru na za kaminuza, bituma ireme ry’uburezi rizamuka kandi abanyeshuri b’abanyamahanga biyongera mu Rwanda.
Ati “Gutangiza za porogaramu byatanze amahirwe menshi ya porogaramu nyinshi zitangira. Iri tegeko ryaduhaye ayo mahirwe ku buryo aho tuvugira tumaze kugira abanyeshuri bagera mu bihumbi 13 b’abanyamahanga ariko uwo mubare uragenda wiyongera.”
Kugeza mu 2024/25 mu Rwanda habarizwaga amashuri makuru na kaminuza 39 zivuye kuri 37 mu mwaka wari wabanje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!