00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bo mu Budage basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 March 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Nyuma yo kugaragaza inyota bafite ku bijyanye n’amateka yabaye mu Rwanda by’umwihariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye biga muri “Lycée Français de Berlin,” bahawe amakuru nyayo ku byo batumvaga, cyangwa batari bazi, ndetse biyemeza kugira uruhare mu guharanira ko ayo mateka mabi yagejeje u Rwanda ahabi hashoboka atasubira ahandi ukundi.

Ni inyota abo banyeshuri bagaragaje nyuma y’ibyo bagejejweho ku makuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igice cyabowe n’umunyamateka wo mu Bufaransa witwa Fabien Théofilakis.

Ni umunyamateka akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne. Fabien Théofilakis yagize uruhare mu kumenya jenoside zitandukanye zabaye ku Isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri murikabikorwa ni kimwe mu bigize umushinga wa Fabien Théofilakis uzwi nka ‘Le Rwanda et Nous’ ryabaye ku wa 16 Mutarama 2025 ahazwi nka ‘Centre Marc Bloch mu Murwa Mukuru w’u Budage, Berlin.

Icyo gihe abo banyeshuri bagaragaje uburyo banyotewe no kumenya ayo mateka, ariko noneho byaba akarusho bakaganirizwa n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ababwire urugendo rwe rwo kurokoka n’uko ibintu byari bimeze muri icyo gihe.

Bashakaga kumenya by’umwihariko uburyo ayo mateka mabi yaranze u Rwanda yabaye, uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’igihugu bataheranwe n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka kugeza ku iterambere igihugu kigezeho ubu.

Mu buryo bwo kuzirikana ibyifuzo by’abo banyeshuri, hateguwe ibiganiro byo kuganira kuri iyo ngingo no gusubiza ibibazo byose bibaza.

Mu baganirije abo banyeshuri ku wa 13 Werurwe 2025 harimo Rose Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba anatuye i Berlin mu Budage afatanyije na Fiona Mamboleo. Baganiriye n’abo banyeshuri bagerageza gusubiza ibibazo byose bibajijwe kuri ayo mateka.

By’umwihariko Ilibagiza yagarutse ku buhamya bwe agaragaza ubuzima bwe mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.

Abanyarwanda baba mu Budage n’igihugu muri rusange bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza amateka yaranze u Rwanda, guhangana n’abayagoreka, cyangwa bayahakana bakanayapfobya.

Mu gushimangira ibyo bikorwa mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa mbere muri iki gihugu nyuma y’igihe kinini byifuzwa.

Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 20 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo ku mugababe w’u Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi nzibutso zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ibi bihugu n’abandi bose babyifuza kubona aho bibukira Abatutsi bishwe mu 1994, ndetse no kubera imfashanyigisho urubyiruko, amashuri bikaba imbarutso yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ahandi ku Isi.

Abanyeshuri bo muri Lycée Français de Berlin basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ilibagiza Rose warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuriye abanyeshuri b'Abadage amateka mabi yaranze u Rwanda n'uko rwiyubatse benshi batabyumva
Lycée Français de Berlin ni rimwe mu mashuri amaze igihe atanga uburezi bufite ireme mu Budage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .