Umunani muri bo basoje amasomo mu gashami ka Health Management, 27 muri Gender, Sexual and Reproductive Health, 10 muri One Health n’abandi icyenda muri Global Surgery.
Aba barimo abagore 32 n’abagabo 22 bakomoka mu bihugu 16 byo ku migabane itandukanye.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Jim Yong Kim yatangaje ko igihe Dr Paul Farmer yamugezagaho igitekerezo cyo kubaka kaminuza yo ku rwego rw’Isi muri Butaro mu gace k’icyaro, yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma aza kwibuka ko intego yatumye iyi kaminuza ishingwa ari uguha serivisi z’ubuvuzi nziza ku bakene n’abababaye kurusha abandi.
Yanavuze ko abanyeshuri basoje amasomo bahawe uburezi bufite ireme ku buryo bitezweho kuzana impinduka nziza mu bice bitandukanye bya Afurika n’Isi muri rusange.
Ati “Mumenye ko uru rubyiruko rusoje amasomo rwahawe uburezi bufite ireme. Tubitezeho ibintu byinshi kuri buri wese muri mwe. Twizeye ko mugiye hanze mugahindura urwego rwa serivisi z’ubuzima muri Afurika no ku Isi, by’umwihariko aho bakennye n’abadafite kivurira bari kuko bakwiye guhabwa ubuvuzi buboneye. Tuzaba turi kumwe namwe ku ntambwe zose muzatera.”
Dr. Jim yagaragaje ko aba ari bo bayobozi beza b’ejo hazaza Isi ihanze amaso ngo bagire impinduka bazana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi kaminuza ifite uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda yo gukuba kane abaganga mu myaka ine.
Yahamije ko bamwe mu basoza amasomo muri UGHE bari gukora mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda kandi bakora neza.
Ati “Dufite byinshi twafatanya duhereye kuri gahunda ya kane gukuba kane, ntabwo tuvuga imibare gusa tuvuga n’ireme ry’uburezi dutanga kandi UGHE ifitemo uruhare rukomeye, mwaratangiye kandi dutewe ishema no kubana namwe mu kuzana impinduka dukuraho ikibazo cy’abaganga bake, abarwayi benshi n’indwara zigenda ziyongera, ariko ni ikibazo tuzabonera umuti kuko twabyiyemeje.”
Dr Nsanzimana yagaragaje ko ubumenyi aba banyeshuri bahawe butanga icyizere ko bazavamo abavumbuzi b’inkingo, imiti n’ibindi.
Ati “Twarabibonye igihe ibyorezo biba byibasiye Isi, ibisubizo bishobora guturuka ahantu hose, ku muntu uwo ari we wese. Twizeye ko mwahawe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, mwabonye byinshi kuva mu cyaro cya Butaro kugera i Kigali mu Majyepfo, no mu Burasirazuba.”
Dr Sesonga Placide, umwe mu banyeshuri barangije, yabwiye IGIHE ko nk’umuganga yahisemo gushaka impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu masomo afasha gusobanukirwa uko abantu bashobora kwanduzanya indwara n’inyamaswa, ndetse n’uko ibidukikije bishobora gutuma indwara zifata abantu.
Ati “Umuganga akwiye kumenya aho indwara zituruka no kumenya uburyo yazikumira, akagabanya abarwayi bataragera mu bitaro kuruta kuzivura gusa. Ni ubumenyi nungutse kandi numva ngiye no gukomeza gukoresha kugira ngo duteze imbere ubuvuzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard, Prof Vikram Patel yabwiye abasoje amasomo ko icyo bakwiye gushyira imbere ari ubufatanye bugamije kurengera ubuzima bw’abatuye Isi.
Ati “Ubuvuzi kuri bose si umurimo umuntu akora wenyine, ni ubufatanye rero muzafatanye n’abandi banyamwuga, abayobozi n’abandi bafata ibyemezo ku buryo dufatanyije twubaka Isi ifite ubuzima bwiza.”
Prof Vikram yavuze ko atewe ishema n’ubufatanye kaminuza akorera ya Harvard ifitanye na UGHE ndetse yizeye ko uretse kugirira akamaro Abanyarwanda izanafasha umugabane wose wa Afurika.
UGHE ubu iri muri kaminuza umunani ziza ku isonga muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu gutanga ubumenyi bufite ireme ku biga ubuvuzi.
amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!