00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye na Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; intambwe yo kuzahura ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Guhera mu 2018, Umuryango Mastercard Foundation, na Kaminuza ya Cornell ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangije ubufatanye bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ’Hanga Ahazaza’ igamije gufasha urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu bukerarugendo.

Iyi gahunda yatangijwe igamije guhugura abanyeshuri banyuranye mu bukerarugendo, ababukora n’abifuza kubikora kinyamwuga binyuze mu kubigisha ndetse no kubaha ubumenyi bukenewe mu kunoza iterambere ry’urwo rwego cyane ko u Rwanda rwifuza ku bushingiraho mu iterambere ry’ubukungu.

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama ikomeye izahuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza CHOGM, Cornell University, yasohoye icyiciro cya gatanu cy’abanyeshuri 400 biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo nubwo muri bo hari abasanzwe bakora muri hoteli.

Umuhango wo ku bashyikiriza impamyabushobozi wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022, ubera muri Kigali Serena Hotel witabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Dr Sylvie Mucyo, umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri muri Cornell University, Institute of Food and Beverage Management, Alex M. Susskind, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka n’abandi batandukanye.

Aba banyeshuri bamaze amezi agera ku 10 biga amasomo y’ubukerararugendo mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bahabwaga n’imikoro bagakorana n’abandi bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa hari n’igihe abahanga baturutse muri iyi Kaminuza bazaga mu Rwanda.

Abanyeshuri bagaragaza ko kwiga muri porogaramu bigishwa na Cornell University bizashyira ishyiga ry’inyuma ku bukerarugendo bw’u Rwanda ndetse n’imitangire inoze ya Serivise nkuko Wibabara La Reine yabigarutseho.

Ati “Kimwe mu bintu nigiyemo ni ugutanga serivisi nziza ku bakiriya kandi no guhuza inshingano zo kwakira abantu no gukorera hamwe na bagenzi banjye. Kimwe mu bikunze kutugora ni ugukorera hamwe nk’ikipe kandi ari ingenzi.”

Munyengabe Ingabire Nicole, wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone imapuro cyangwa impamyabushobozi ahubwo koko bahakura ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari bafite.

Ati “Kuba dufite iyi gahunda dufite amahirwe akomeye, ntabwo uyu munsi bivuze kubona impamyabumenye gusa ahubwo bivuze ko twabonye ubumenyi kandi buzadufasha muri byinshi.”

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza imaze gutenga mu guteza imbere urubyiruko.

Yashimiye ubufatanye na Kaminuza mu guteza imbere ibirebana n’amahoteli n’ubukerarugendo asaba abarangije gukomeza guhesha ishema igihugu batanga serivisi zinose nk’uko babyigishijwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere.

Yavuze ko nubwo Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bukerarugendo bw’u Rwanda ariko binyuze mu ngamba zigenda zifatwa zirimo no guhugura aba bukora byitezweho guhindura isura yabwo mu gihe gito kiri imbere.

Kugeza ubu hifuzwa ko u Rwanda ruzagira ubukerarugendo bwo muri za parike, ubukerarugendo bwibanda ku kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye n’imikino yo ku rwego mpuzamahaga kandi bijyana n’imitangire inoze ya serivisi.

Biteganyijwe ko binyuze mu mikoranire na Mastercard Foundation na Kaminuza ya Cornell University muri gahunda ya Hanga Ahazaza urubyiruko nibura rugera ku bihumbi 30 ruzahabwa ubumenyi mu birebana n’ubukerarugendo ndetse rukanahabwa impamyabushobozi zo ku ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MasterCard Foundations mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza mu guteza imbere urubyiruko
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere
Umuyobozi ushinzwe Imibereho y’Abanyeshuri muri ‘Cornell Institute of Food and Beverage Management’, Alex M. Susskind, yitabiriye iki gikorwa
Munyengabe Ingabire Nicole wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone impapuro cyangwa impamyabushobozi, ahubwo bahakura ubumenyi bwisumbuye bubafasha kwitwara neza mu kazi kabo
Abanyeshuri 400 basoje amasomo y'ubukerarugendo binjiye ku isoko ry'umurimo mu Rwanda
Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo
Abanyeshuri bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .