00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 32 bagiye kwiga mu mahanga bafashijwe na Equity Bank Rwanda PLC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 August 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Binyuze muri gahunda yayo yitwa Equity Leaders Program:EPL, Equity Bank Rwanda PLC yahaye amahirwe abanyeshuri 32 yo kwiga mu mahanga.

Aba banyeshuri basezeweho ku wa 14 Kanama 2026.

Iyi porogaramu igamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rusanzwe rufite ubushobozi bwihariye mu myigire, kugira ngo bashobore kuzaba abayobozi b’ejo hazaza b’u Rwanda na Afurika. Bafashwa kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi.

Iyo amanota y’abakoze ikizamini cya leta cy’amashuri yisumbuye asohotse, Equity Bank Rwanda PLC ivugana na Goverinoma y’u Rwanda ikayiha abanyeshuri 72 batsinze neza. Bakabagabanya amashami ya Equity 36 ari mu gihugu bakajya muri banki bagatangira gukora.

Nyuma y’amezi 10 bakora, iyi banki ihita itangira kubahuza n’umuntu ushinzwe kubayobora mu nzira banyuramo yo kugera kuri izo kaminuza.

Iyo kaminuza bayibonye, ibishyurira amafaranga y’ishuri n’amafaranga y’urugendo, ubundi Equity Bank Rwanda PLC ikabaha ayo kwifashisha mu kubona ibindi bintu bakenera.

Mu myaka itanu iyi progaramu imaze ikorera mu Rwanda, imaze kohereza abanyeshuri 105 mu muri kaminuza 49 ziherereye mu bihugu 19 ku migabane itanu.

Aba banyeshuri boherezwa mu byiciro bitandukanye, ubu hakaba hoherejwe ikiciro cya gatanu.

Umwe mu boherejwe kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pomona College, yagize ati “Iyi porogaramu ni nziza ku rubyiruko yaje kudufasha kugera ku nzozi zacu. Amahirwe twabonye, amakuru dufite, abo twahuye bakadufasha, aho tugiye kwiga byose tubikesha iyi gahunda.”

Mureramanzi Emilienne, woherejwe kwiga muri Turikiya, yavuze ko Equity Bank Rwanda PLC ikomeza kubakurikirana no kubaha amahirwe atandukanye abafasha mu gutera imbere mu mu nzego zitandukanye bayobotse.

Ati “Equity Bank Rwanda PLC ikomeza kutuba hafi. N’iyo tugarutse mu biruhuko turaza tugakora, tukanafasha bagenzi bacu kugira ngo na bo bagere aho natwe tugeze.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yahaye impanuro abagiye kugenda, ababwira ko nubwo bagiye kwiga mu mahanga bakwiye kugumana umwimerere n’umuco by’u Rwanda.

Yagize ati “Mu gihe musabana n’abandi hirya no hino ku si, mugerageze gushaka ibitekerezo bishya, ariko mukomeze kuba abo muri bo mwibuka indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.”

ELP ntiri gufasha abanyeshuri kwiga mu bigo byo hanze y’igihugu gusa, hari n’abo yafashije kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda, igenda inagaragaza uruhare mu gutanga imenyerezamwuga, gukorana n’abahinzi n’izindi nzego zitandukanye.

Emilienne Mureramanzi yerekanye uburyo Equity Bank Rwanda PLC yabafashije
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yifurike abagiye mu mahanga ishya n'ihirwe
Abanyeshuri batandukanye bafashwa na Equity Bank Rwanda PLC kubona aho bajya kwiga mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages