Ni siporo yabaye mu mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2026, iteguriza ibitaramo by’uruhererekane byitezweho gususurutsa benshi biganjemo urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabashimiye ubwitabire, yibutsa abahanzi abibutsa ko bafitiwe urukundo kandi babitezeho ibirori bishyushye.
Ati “Nyuma y’icyumweru cy’akazi, weekend itangiwe na siporo kandi turabizi ko siporo ari ubuzima, ikazanakurikirwa n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika, cy’abahanzi dukunda. Dushimire cyane Perezida wacu waduhaye umutekano, utuma dukora ibikorwa nk’ibi dutuje ntihagire uhungabana.”
Yibukije urubyiruko ko umuziki ari impano nziza kandi itunga benshi, arusaba gukurikira igitaramo banigiramo amasomo yo gukuza impano zabo.
Ati “Kwiyahuza inzoga si byiza, munywe mu rugero, uwanabishobora yazisimbuza amata cyangwa amazi. Uretse ibyo, hari n’inzoga tuzi ko zitujuje ubuziranenge muzirinde kurushaho. Inda ziterwa abangavu nazo tuzirinde ; birababaje kumva abana bacu barenga ibihumbi 25 batwara inda mu gihugu, ni umutwaro ukomeye.’’
Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Nkurunziza Joseph, yakomoje ku kigo cyo gukuza impano zirimo n’ubuhanzi cyafunguwe muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko kuba haza ibitaramo nk’ibi muri Kaminuza nabyo bifatwa nk’urugero ruba ruje kwereka abanyempano ko hari abazibyaje umusaruro zikabageza ku ntera nziza.
Yagize ati “Twafunguye ‘centre’ kugira ngo abanyeshuri twakira bateze imbere inganzo bafite, hari na bamwe bayikuriyemo. Turifuza ko abana twakira bakomeza bagatera ikirenge mu cy’abahanyuze.”
“Tuba dushaka ko bafatira urugero kuri mwe bakuru, kandi dufite abanyeshuuri basaga ibihumbi 10, naho muri Kaminuza yose ni ibihumbi 33, aba bose babigiyeho havamo izindi mpano."
Mu bahanzi bitabiriye iyi siporo barimo Marina na Davis D wishimiye kugaruka mu mujyi yakuriyemo. Ati ‘’Nishimiiye ko MTN Iwacu Muzika duhereye i Huye kandi ni mu rugo. Aha nahakiniye basketball n’indi mikino, ntimuzabure ngo twishimane.
Ross Kana we ati “Ni ibyishimo nanjye kugera aha, ni ubwa mbere ngeze i Huye ni nabwo ngiye kuhataramira.”
Chriss Easy yavuze ko ku munyamuziki, muri Kaminuza ni ahantu heza ho kwipimiraho urwego buri wese agezeho.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc. Izabera mu mijyi irimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu kuva ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!