Mu Kiganiro twagiranye n’uwashinze iyandikiro ry’ibitabo by’abana n’urubyiruko Editions Bakame, Agnes Gyr-Ukunda, avuga ko abanyarwanda bagiye babura ibyo basoma kuko batari kugira umuco wo gusoma batagira ibyo basoma.
Avuga ko mu Rwanda umuco wo kwandika wazanywe n’abakoloni n’Abamisiyoneri mu gihe mu bindi bihugu bari baramaze kugira umuco wo kwandika ibitabo bikomeye.
Yagize ati “Kwandika ibitabo byazanywe n’Abamisiyoneri b’abakoloni mu gihe kera twe ntabyo twari dufite ubwo ahandi mu bindi bihugu byo muri Africa bari basanzwe bazi kwandika kandi kugirango ukunde ikintu nuko uba warasanze iwanyu bagikora”
Yagize ati “ Akenshi muri ibyo bihe tuvuga nta bitabo bari bafite ntabwo twavuga ngo abantu banga gusoma ubwose bari gukunda gusoma gute batagira ibitabo”
Avuga ko aho ibitabo biziye ngo wasangaga Abanyarwanda bakunda kuganira,guhanahana amakuru bayavugana cyangwa bayanyuza kuri Radio bakagira ubunebwe bwo gushaka ibitabo.
Yagize ati “Ugasanga icyo kintu cyo kumva no kuvuga cyaratwokamye kuburyo gusoma igitabo wenyine benshi bibatera ubute […]Benshi bakibaza abantu bari bubabone bigunze mu bitabo bonyine”
“Internet” Yaba ifasha abantu gusoma?
Umuyobozi wa Edition Bakame avuga ko internet ari uburyo bwo guha amahirwe umuntu ukunda gusoma ariko bidakuraho uburyohe bwo gusoma ibitabo byanditse ushobora kugendana ,ugasomera mu rugo ndetse bitakunaniza ubwonko.
Yagize ati “Ngirango ni uburyo bwiza bwatuma abantu bakunda gusoma barushaho kubona ibyo basoma,gusa igitabo cyanditse numva ari kiza kuko ugisoma witonze kandi ntibikunanize vuba”
Ubushakashatsi bwakozwe ku banyarwanda bwagaragaje ko umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda ukiri ikibazo, nyuma yo kubona iki kibazo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bigo byayo yafashe gahunda yo gukangurira abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO