Ni ibikorwa bizagera muri buri karere aho abakozi ba NIDA bafotorera abaturage ndetse bakinjiza n’andi makuru yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga azifashishwa mu kubakorera izo ndangamuntu.
Byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki 28 Ukwakira 2025 ariko kuri ubu hamaze gufotorwa abo mu turere two mu Mujyi wa Kigali twose no mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara.
Ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba uturere tumaze gufotorerwa abaturage ari Bugesera, Ngoma na Kirehe wongeyeho utwa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo tugiye gukorerwamo ubu.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yabwiye The New Times ko ibyo bikorwa ubu biri kugenda neza kandi ko intego ari uko abaturage bose bafotorwa mu gihe cyateganyijwe.
Ati “Kugeza ubu tumaze gufotora abantu barenga miliyoni 4.4 ku rwego rw’Igihugu.”
Yaboneyeho gusaba abaturage gukoresha neza igihe kiba cyaragenwe cyo kubafotora kugira ngo ibyo bikorwa byihute ariko agaragaza ko nta we uzacikanwa kuko nyuma yo gufotora mu turere twose abacikanwe bazahabwa andi mahirwe.
Ati “Gufotora mu buryo bwa rusange nibirangira turateganya ko muri buri murenge tuzoherezayo ibikoresho byo gufotora no gufata andi makuru noneho n’abazaba baracikanwe bazabikora cyangwa abashaka gukosora cyangwa guhindura amakuru batanze.”
Mukesha yaboneyeho kunyomoza ibihuha byagiye bikwirakwizwa n’abanyamadini bashaka guhuza e-Indangamuntu n’ibivugwa muri Bibiliya by’umubare 666, agaragaza ko nta ho bihuriye kuko ikiri kuba ari ukujyanisha n’igihe indangamuntu yari isanzweho gusa.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, gufotora bizasorezwa mu Karere ka Nyagatare nyuma bikomereze mu Burengerazuba no mu Majyaruguru.
Aho bafotorera, umuntu ashobora kujyayo yamaze kuzuza no kwemeza imyirondoro ye cyangwa y’umwana we mbere yo kujya kuri site ifotorerwaho cyangwa akaba ari ho bikorerwa.
Ugiye kwemeza imyirondoro ye yitwaza nimero y’Indangamuntu y’ababyeyi be, yaba yarashatse akagenda yitwaje nimero y’indangamuntu y’uwo bashakanye ariko ashobora no kubikora anyuze ku rubuga Irembo.
Leta iteganya ko indangamuntu zisanzweho zizarekeraho gukoreshwa muri Kamena 2027 nyuma abaturage batangire gukoresha e-Indangamuntu ndetse zizajya zifasha kubona serivisi zitandukanye harimo iz’amabanki, ubuzima n’itumanaho binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!