00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda icyenda basoje amasomo yo gutwara indege

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 26 January 2016 saa 06:46
Yasuwe :

Abanyarwanda icyenda barimo abagore batatu basoje amasomo yo gutwara indege, bahabwaga muri Ethiopia.

Umuhango wo gutangaza ko bashoje amasomo yabo ku mugaragaro wabaye kuwa kabiri tariki ya 26 Mutarama 2016.

Ayo masomo bayize ku bufatanye bwa sosiyete y’ingendo zo mu kirere y’u Rwanda, RwandAir na ’Ethiopian.’

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’Umuyobozi mukuru wa RwandAir, John Mirenge, yavuze ko mu byo bishimira bamaze kugeza ku Rwanda harimo abana b’Abanyarwanda bafashijwe kwiga ibijyanye no gutwara indege, ku buryo kugeza ubu u Rwanda rufite abapilote 18 basoje amasomo n’abandi 16 bari mu nzira zo kuyasoza muri Ethiopia.

Hari n’abakanishi b’indege bo ku rwego ruhanitse basoje amasomo bagera kuri 15 n’abandi 25 bagiye gusoza iby’ayo masomo na bo bakinjira mu kazi.

Mirenge ati “Ni gahunda twafashe yo gufasha buri mwaka Abanyarwanda kwiga gutwara indege no kuzikanika.”

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twiiter rwa RwandAir, abagabo batandatu n’abagore batatu ni bo basoje ayo masomo.

RwandAir yakunze gutaka gukoresha abapilote b’Abanyamahanga bayica akayabo, ku buryo iki ari kimwe mu bisubizo igenda ishaka.

U Rwanda rwungutse abapilote icyenda bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages