00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda ibihumbi 30 bavuga neza Igishinwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 June 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bamaze kumenya neza ururimi rw’Igishinwa, ibibafasha mu bucuruzi ndetse no kukigisha abandi cyane cyane abana bato.

Byatangajwe ku ya 1 Kamena 2026 , mu gikorwa cyiswe ‘ Chinese Show’ kigamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuvuga neza Igishinwa binyuze mu marushanwa n’imbyino gakondo zo muri iki gihugu.

Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ari ntamakemwa ndetse bishimangirwa n’uko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga neza Igishinwa.

Ati “Ku makuru dufite kugeza ubu, hari Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bashobora kuvuga Igishinwa. Kuvuga Igishinwa cyangwa kucyigisha bifasha ibihugu byombi mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga ihari ndetse no kugira imyumvire imwe ifasha mu kubaka no kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Avuga ko kumenya uru rurimi bifasha Abanyarwanda korohereza no gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa ndetse no kugira ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’abacuruzi bo muri iki gihugu.

Igishinwa ni rwo rurimi rwa mbere ruvugwa n’abantu benshi ku Isi kuko ruvugwa n’abarenga miliyari 1.5.

U Rwanda n’u Bushinwa kuri ubu biri kwizihiza imyaka 55 ibihugu bimaze bifitanye umubano, ndetse hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga bifitanye mu nzego zitandukanye igamije guteza imbere abaturage babyo.

Uyu mubano w’ibihugu byombi ukomeje gutanga umusaruro uko bwije n’uko bukeye kuko muri Gicurasi 2023 Amb Wang Xuekun, yatangaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka ushize bwiyongereye ku kigero cya 31,2 % ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Mu 2024 u Bushinwa ni bwo bwaje ku isonga mu bihugu by’amahanga byashoye mu Rwanda mu 2024. Muri icyo gihugu havuye miliyoni 460$ ashyirwa mu mishinga 58.

Ibyo bijyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.

Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong yagaragaje ko umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa ukomeje kwaguka
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong yagaragaje ko umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa ukomeje kwaguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages