00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Botswana bibutse ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 May 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Botswana, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gutanga umusanzu mu rugamba rw’iterambere no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.

Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Gaborone, cyitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti zabo zo mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Zambia, Malawi na Tanzania, n’abaturege bo muri Botswana.

Witabiriwe n’abayobozi mu ngabo bo muri Kenya, Botswana, na Zambia bari mu mahugurwa ya gisirikare muri Botswana.

Ni umunsi waranzwe n’ibiganiro biganisha ku mateka yaranze u Rwanda ndetse hagaragazwa intambwe nziza igihugu cyateye, hashyirwa imbere na gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa cyane ko ari wo musingi w’iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Botswana, Sheikh Hassan Hategekimana yashimiye abitabiriye, atanga ubutumwa bujyanye no kwibuka, agaragaza amateka u Rwanda rwanyuzemo, ariko yerekana n’uburyo rumaze kuba intangarugero mu iterambere.

Maj Fred Ngabo uri mu butumwa bw’akazi akaba ari no kwiga muri Kaminuza ya Botswana yatanze ubutumwa burambuye ku mutekano w’u Rwanda ndetse anasaba buri wese gutanga umusanzu wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Intambara y’amasasu yararangiye, Abanyarwanda bari ku rugamba rwo guhashya abaharabika igihugu kuko ni bo kibazo. Urugendo ruracyari rurerure nta mpanvu yo kwirara ahubwo imbaraga nyinshi zikenewe ubu kuko hari byinshi byo gukora ngo duteze imbere igihugu n’abagituye.”

Maj Ngabo yagaragaje uruhare u Rwanda rudahwema kugira mu kubungabunga umutekano mu Karere, Afurika ndetse n’ahandi ku Isi, ibiragaragaza ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Umwe mu bategura igikorwa cyo kwibuka, Dr Phocas Twagirayezu, yavuze ko kwibuka byomora ibikomere ndetse bikanafasha gutanga ubutumwa bubabarira, butanga icyizere cyo kwiyubaka, bigashimangira n’ubudaheranwa.

Ati “Ntabwo twibuka kugira ngo Abanyamahanga batugirire impuhwe kubera ibyo twaciyemo ahubwo tuba dushaka kumenyekanisha ukuri ku byabaye kandi dutanga ubutumwa bw’uko kwibuka abacu ari inshingano zihoraho ndetse indahiro ari imwe y’uko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Mugenzi we witwa Chantal Yadukijije na we uri mu bategura iki gikorwa, yashimiye abafabafashe mu mugongo mu bakifatanya mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abanyarwanda baba muri Botswana bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .