Sesonga yatanze umushinga wa filimi yitwa ‘Kivuto’, Ndayishimiye Modeste atanga umushinga witwa 21st Century mu gihe Shema Deve we yatanze umushinga wa filimi yitwa Black widow.
Aba bose uko ari batatu batsindiye itike izaberekeza guhiganwa mu iserukiramuco rya za filimi, aho bazamara iminsi 10. Iri serukiramuco riteganyijwe kuba umwaka utaha.
Amatike ndetse n’amashimwe bayahawe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya mbere yigaga ku iterambere ry’uruganda rw’amajwi n’amashusho, yari ikoranyije abarenga 300 i Kigali bo mu bihugu 20.
Yibanze ku buryo uruganda Nyafurika rw’amajwi n’amashusho rwakongerwamo ubunyamwuga ngo rutere imbere maze rukomeze kuba isoko y’iteramabere binyuze mu ihangwa ry’imirimo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, yavuze u Rwanda rwifuza kuba igihugu gifite iterambere ridashingiye gusa ku bucuruzi bw’ibicuruwa bisanzwe ahubwo ko ubucuruzi bw’ibihangano by’ubuhanga na bwo ari ikintu igihugu gitekerezaho cyane.
Ati “Uruganda rw’amajwi n’amashusho ni rumwe mu nganda zitanga icyizere kandi rwakwifashishwa cyane guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’iterambere rishingiye ku muco. Turufata nk’inkingi imwe mu zigize iterambere zakwifashishwa mu kurwanya ubukene no kongera imirimo mashya ihangwa”.
Akamanzi yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda ruzitaho ari ukugabanya imisoro ku bikorwa by’ubucuruzi byo mu ruganda nyarwanda rw’amashusho n’amajwi by’umwihariko filimi.
Yagize ati “Haramutse haje abanyamahanga benshi bakinira filimi mu Rwanda, byamenyekanisha u Rwanda bityo na bwa bukerarugendo bukinjiriza igihugu kurushaho. Ubwo rero kuko filimi atari ubucuruzi bukorwa buri gihe, twagabanya imisoro duca abakora ubucuruzi bwazo ikaba mike ugereranyije n’abakora ubundi bucuruzi.”
Ntare Alex, Umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera ufite Ikoranabuhanga mu nshingano, yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere uruganda rw’amajwi n’amashusho, abakiri bato bakwiye guhabwa ubumenyi kuri rwo kugira ngo bazakure bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bitari ukubijyamo barabaye bakuru.
Ntare yavuze ko habaho ubufatanye mu bakora za filimi dore ko ngo usanga hari umuntu wiyandikira filimi, akayikinamo, akayiyobora akaba ari na we witunganyiriza amajwi n’amashusho bigatuma filimi isohoka iri ku rwego rudashimishije.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Budage Gishinzwe Iterambere n’Ubutwererane Mpuzamahanga (GIZ) mu Rwanda cyateye inkunga iyi nama by’umwihariko, Bodo Immink, yavuze ko u Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.
Yongeyeho kandi ko kurutera inkunga mu guteza imbere urwego rwarwo rw’amajwi n’amashusho akaba ari ikintu GIZ yishimira kuko uru ruganda rwimakaza iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bwenge n’ubuhanzi.
Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, gitekanye bisesuye. Ibi rero ni amahirwe ku bashaka gukora ishoramari mu ruganda rw’amajwi n’amashusho by’umwihariko sinema.”
Uruganda rwifashisha amajwi n’amashusho rubarizwamo abakina filimi n’abazitunganya, abazishoramo amafaranga n’abandi bafite aho bahuriye n’uru ruganda nk’abanyamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO