00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bari kujyanwa bunyago muri Congo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 August 2013 saa 06:39
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aremeza ko hari Abanyarwanda batazwi umubare bamaze kujyanwa bunyago muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikozwe n’abasirikare ba Congo aho baba babashinja kuba abarwanyi bo mu mutwe wa M23. Si uyu muyobozi ariko gusa ubyemeza, kuko n’abaturage babihamya.
Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2013, abaturage bahamijeko abagabo n’abasore bambukaga bajya muri Congo bafatwaga bakamburwa (…)

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aremeza ko hari Abanyarwanda batazwi umubare bamaze kujyanwa bunyago muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikozwe n’abasirikare ba Congo aho baba babashinja kuba abarwanyi bo mu mutwe wa M23. Si uyu muyobozi ariko gusa ubyemeza, kuko n’abaturage babihamya.

Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2013, abaturage bahamijeko abagabo n’abasore bambukaga bajya muri Congo bafatwaga bakamburwa ibyangombwa, kugirango babone uko babahimbira ko bari mu mutwe wa M23.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abajyaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo banyuze ku mupaka mutoya uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu basakwaga bikomeye, mu gihe nyamara abavaga muri Congo baza mu Rwanda batambukaga nta nkomyi.

Umwe muri abo baturage yagize ati ”Umwana w’umuhungu ugeze ku myaka 15 na 17 no kuzamura bose barimo kubatwara, noneho n’ikindi kibazo aho kiri ni uko barimo gusanga uri umugabo ufite n’indangamuntu bakayikwaka bakayiha undi bakakujyana.”

Undi yagize ati “Abagabo rwose barimo kubakatisha hariya hirya hari kontineri bagahita babajyanayo.” Undi nawe yavuze ko ugaragara nk’umusore barimo kumutwara. Yongeyeho ati “Ntabwo tuzi aho bamutwara n’icyo bamutwarira gusa icyo tuzi ni uko hari imvugo ivuga ngo ni umu M23”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheik Bahame Hassan we mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko Congo igenda ihindura imyitwarire, kuko uko bwije n’uko bukeye hagenda hagaragara ikintu gishya mu kwibasira Abanyarwanda.

Bahame yagize ati “ Congo iragenda ihindura system (uburyo), umunsi ku wundi umunsi ku wundi, icyo twabonye uyu munsi si cyo tubona ejo, icyo twabonye ejo ntabwo ari cyo tuzabona undi munsi, ku munsi w’ejo bafashe hafi Ananyarwanda icyenda, bigeze ni mugoroba barekura bane abandi ntabwo tuzi irengero. Turimo kumva ko hari abasore bo mu Mbuga Ngari, hari abagiye bakubitwa, hari agiye bashimutwa mwagiye mubabona, n’ejo babashimuse twese tureba”.

Umuyobizi w’Akarere ka Rubavu ariko asaba abaturage kureka kujya muri Congo, dore ko avuga ko nta n’ibyo bakurayo byinshi ahubwo ngo ibiva mu Rwanda bijya muri Congo usanga aribyo byinshi.

Si ubwa mbere Abanyarwarwanda bashimutwa cyangwa se bakaburirwa irengero muri Congo, kuko kuva aho abarwanyi bo mu mutwe wa M23 batangiriye kurwanya Leta ya Kinshasa Abanyarwanda benshi bagiye bashimutwa abandi bakaburirwa irengero, bashinja kuba mu mutwe w’aba barwanyi, mu gihe nyamara Leta y’u Rwanda yo itahwemye guhakana ko nta ruhare u Rwanda ifite mu mvururu zikomeje kuyogoza Congo.

Kuge za ubu Leta ya Congo ntacyo iratangaza kuri iri hohoterwa rivugwa ko rikorerwa Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages