Uru rubyiruko rutanga icyizere ruzitabira YALI ( cyangwa Mandela Washington Fellowship) ruzamara ibyumweru bitandatu rwiga amasomo ajyanye n’ibikorwa bibyara inyungu no kwihangira imirimo, n’ajyanye n’imiyoborere mu Ishuri rikuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba Banyarwanda bazunguka ubumenyi mu miyoborere, banahure na bagenzi babo bo mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye aya masomo, bazanitabira inama izayoborwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama izwi nka Washington Fellows Summit iba igamije guha umwanya urubyiruko ngo ruganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Amerika.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yavuze ko Afurika ifite ahazaza heza bishingiye ku miyoborere no guhanga udushya by’urubyiruko.
Yagize ati “ Hamwe na Perezida Obama, Ndashimira iri tsinda ry’Abanyarwanda bato b’indashyikirwa bazahagararira igihugu cyabo muri Mandela Washington Fellowship. Hamwe no guhanga udushya n’imiyoborere, Afurika ifite ahazaza heza.”
Aba banyarwanda batandatu bazitabira iri huriro batoranyijwe mu bandi 800 bari basabye, bakaba bahagarariye itsinda ry’abayobozi bagira uruhare mu iterambere mu miryango babarizwamo.
Batandatu bazitabira iri huriro barimo:
Redempter Batete
Amaze imyaka irenga 12 mu bikorwa bijyanye n’urubyiruko, uburinganire no guteza imbere imibereho myiza mu nzego za Leta, mu Muryango w’Abibumbye n’imiryango itari iya Leta; ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Uburinganire.
Ange Imanishimwe
Yegukanye igihembo cy’umuntu muto wahanze udushya mu mwaka wa 2012 mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi ku nyamaswa no kuzibungabunga, ndetse ari kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’inyamaswa, ibimera n’umutungo kamere.
Merab Tawhirwa
Akora ibikorwa bijyanye n’ikorabanuhanga akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’abakobwa mu ikoranabuhanga, Girls In ICT Rwanda, rishishikariza abakobwa gukurikirana ibijyanye n’ikorababuhanga.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga mu isakazabumenyi .
Jean Paulin Mutatsineza
Ashinzwe ibikorwa akaba n’umwe mu bayobozi b’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu burezi (REAP: Rwanda Education Assistance Program), ufasha abana batishoboye mu mashuri yo mu byaro.
Jean Bosco Nzeyimana
Yashinze ikigo cy’ubucuruzi ‘Habona Ltd’ gitunganya ibijyanye n’ibikoresho bitangiza ibidukikije birimo Biogas, amakara akomoka ku bimera no mu ifumbire y’imborera.
Yagizwe Rwiyemezamirimo muto w’umwaka wa 2014 mu Rwanda, yegukana n’igihembo gihabwa uwahanze udushya cyitwa ‘African Innovation Prize’.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Administration).
Janine Ampulire
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga itanu mu bijyanye no guteza imbere abakene cyane abagore, aho ndetse ari umuyobozi w’umishinga ushishikariza abantu umuco wo kwizigama, gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imari muri CARE International Rwanda.
Janine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu.


















TANGA IGITEKEREZO