Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu batoye bakurikira ababa mu mahanga, bo batoye ibyo byiciro byombi ku wa 14 Nyakanga.
Abakandida batatu bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Habineza Frank watanzwe na DGPR Green Party, Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe wigenga.
Saa Moya za mu gitondo ni bwo ibiro by’amatora byafunguye hirya no hino mu gihugu mu gihe mu masaha ya saa Cyenda ari bwo hatangiye kubarwa amajwi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko iby’ibanze biba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ibitangaza mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Site zatoreweho hirya no hino mu gihugu ni 2433.
Abanyarwanda bagombaga gutora bangana na 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore ni 53%, bivuze ko ari 4.845.417.
Ku wa 16 Nyakanga, hazaba Amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu, Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.
UKO AMATORA Y’UMUKURU W’IGIHUGU N’ABADEPITE YAGENZE HIRYA NO HINO MU GIHUGU
NEC yashimye uko amatora yagenze
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yagaragaje ko bishimira uburyo amatora yagenze ku munsi wa kabiri w’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Yagize ati “Turabashimira uburyo bitwaye kuko batoye mu mutuzo nk’uko bisanzwe kandi babyitwayemo neza. Turashimira kandi imitwe ya Politiki uburyo bubahirije ibyo twabasabye ku bijyanye no kwiyamamaza, uyu munsi nta gikorwa cyo kwiyamamaza twabonye haba mu mayira, ku biro by’itora n’ahandi kandi turabashimira ababigizemo uruhare.”
Yagaragaje ko nubwo hari aho amatora agikomeje ariko ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru mu bice bitandukanye by’igihugu.
Munyaneza Charles, yagaragaje ko hari aho amatora akiri gukorwa nkuko biteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora mu gihe hari impamvu zituma amatora akomeza gukorwa nyuma y’igihe cyagenwe.
Yagaragaje ko uturere dutatu ari two tukirimo aho bari gukora amatora turimo Gasabo, Kamonyi na Bugesera gusa mu bindi bice hatangiye ibikorwa byo kubarura amajwi.
Munyaneza yagaragaje ko ibirebana n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igiye gutangaza bigamije kumara amatsiko Abanyarwanda ku birebana n’imigendekere y’amatora.
Ati “Iyo tuvuze iby’ibanze tuba tubitandukanya n’ibyo itegeko riteganya, iby’ibanze biteganywa na komisiyo y’Igihugu y’amatora kugira ngo abanyarwanda batangire kumenya ibyavuye mu matora by’ibanze. Ni ukumara amatsiko tubereka uko uyu munsi bihagaze. Ariko ubundi itegeko riteganya ko ibyavuye mu matora bitangazwa nyuma y’iminsi itanu nyuma y’amatora.”
Yagaragaje ko Abanyamakuru bemerewe gukurikirana ibirebana n’ibikorwa byo kubarura amajwi no gufata amafoto y’uko icyo gikorwa kiri kugenda.

15:45 Kuri site zitandukanye hirya no hino mu gihugu batangiye kubarura amajwi y’abatoye.
Mu Bugesera, i saa Cyenda yageze benshi bakiri ku mirongo
Mu masaha ya nyuma ya saa Sita, abaturage baracyagera kuri site hirya no hino mu Karere ka Bugesera. Itsinda rya IGIHE ryageze mu Murenge wa Nyamata kuri Site ya Kayenzi ahagana saa Munani, abaturage benshi bari kwinjira ari na ko hari abandi bari gutaha basoje igikorwa cyabazinduye.
Bamwe mu rubyiruko batoye bwa mbere twaganiriye, batugaragariza amarangamutima yabo ndetse n’igisobanuro cy’igikorwa bakoze bwa mbere kuri bo.
Saa Cyenda zuzuye, zageze abaturage bakiri ku mirongo kandi ubona ko bagifite inyota yo gutora. Twaganiriye n’Umuyobozi w’iyi Site, atubwira ko “Uko byagenda kose umuturage wageze hano, ari butahe yamaze gutora”, bivuze ko amasaha ashobora kongerwa.












Uwiyamamaza wese aba ashaka gutsinda- Dr. Vincent Biruta
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Dr. Vincent Biruta nyuma yo gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, yemeje ko biteguye intsinzi.
Yagize ati “Uwiyamamaza wese aba ashaka gutsinda, birumvikana ko dufite icyizere kiri hejuru cy’uko umukandida wacu ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu atorwa ndetse akagira n’amajwi menshi rwose. Dufite kandi icyizere cy’uko Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage riza kugira amajwi atuma rigira abarihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, twese tuba duharanira kugira Abadepite benshi ariko igikomeye ni uko tugira amajwi akwiye.”
– Amafoto: Ubwitabire bwari hejuru kuri site zitandukanye.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yatangiye saa Moya za mu gitondo, arasozwa saa Cyenda.
Kuri site z’itora zo hirya no hino mu gihugu, hari ubwitabira buri hejuru mu masaha ya mbere ya saa Sita aho abenshi bazindutse kugira ngo babashe gutora kare, ubundi bajye mu mirimo yabo isanzwe.











– Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, na bo batoreye kuri SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo.


– Kamanzi Pascasie wo mu Murenge wa Rubengera uvuga ko afite mu myaka 100, mu mbaraga nke afite, ntibyamubujije kwitabira amatora kandi azindutse.


Paul Kagame yatoye
13:05 Paul Kagame, Chairman wa FPR INKOTANYI akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu amaze gutora kuri site ya SOS Kagugu mu karere ka Gasabo. Yaje ari kumwe na Madamu Jeannete Kagame.




PS Imberakuri yanyuzwe n’imigendekere y’amatora
Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yatoreye kuri Site ya Gatenga mu Karere ka Kicukiro yemeza ko amatora yegenze neza.
Ati "Ntawe mbonye abwira undi ngo genda utore aha n’aha, bibaye ariko biri bugende hose, byaba ari inzira nziza cyane turimo.”
Mukabunani yagaragaje ko kuba hashyizweho gahunda y’umugereka ari byiza kuko bituma nta muntu ucikanwa cyangwa ngo avutswe uburenganzira bwo gutora.
Ati “Kuba barashyizeho gahunda y’umugereka ni byiza kuko uje akibura bamushyira ku mugereka agatora bityo ntavutswe uburenganzira bwe bwo gutora. Ndabona biteguye neza.”
Mukabunani yashimye uko yakiriwe n’abashinzwe ibikorwa by’amatora nubwo babanje kumubura kuri lisiti ariko akaba yashyizwe ku mugereka kandi akabasha gutora umukandida yihitiyemo.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rugenda rutera intambwe nziza muri demokarasi aho umuntu yitorera uwo ashaka.
12:50 Kuri site zimwe na zimwe mu gihugu amatora aragenda agana ku musozo. Umunyamakuru wa IGIHE, Jean Paul Hakizimana uri kuri site ya GS Kayonza mu karere ka Kayonza, yavuze ko hari kuza abantu bake cyane nabo biganjemo abafite imirimo yihariye, babanje gutegereza bagenzi babo ngo babasigarireho nabo bajye gutora.
– Cyomoro Ivan Kagame, umuhungu w’imfura wa Perezida Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu mu karere ka Gasabo.


Impapuro z’itora zashyizwe mu mabara atajijisha utora
Muri aya matora, urupapuro rwo gutoreraho Umukuru w’Igihugu ruri mu ibara ry’umweru aho rugaragaraho abakandida batatu biyamamaje.
Ku gutora Abadepite, hateganyijwe urupapuro ruri mu ibara ry’ikijuju, rukaba ruriho amashyaka atandatu n’umukandida umwe w’igenga.
Utora ashyira igikumwe imbere y’umukandida cyangwa ishyaka yahisemo guha ijwi.


– Indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziri mu zakurikiranye imigendekere y’amatora mu Rwanda. Aha zari ziri kuri site ya GS Muyange muri Ruhango.

Abanya-Rubavu na bo bari babucyereye
Kuri site z’itora zitandukanye mu Karere ka Rubavu, hari abaturarwanda benshi biteguye gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.





























Sheikh Mussa Fazil yashimangiye ubudasa bw’Abanyarwanda
Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fasil Harerimana yatoreye umukuru w’Igihugu n’abadepite mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu kagari ka Rukiri I kuri site ya APAPER.
Nyuma yo gutora yagaragaje ko amatora yagenze neza kandi ko ari ubudasa bw’Abanyarwanda kwihitiramo Demokarasi ibabereye.
Ati’’Kuba umuntu atora agasohoka mugenzi we atazi icyo yatoye, ni icyerekana imyumvire y’Abanyarwanda n’ubudasa mu rwego rwa Politiki ko biri hejuru cyane.”
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ingingo ya kane y’Itegeko Nshinga isobanura neza icyo Repubulika ari cyo na Demokarasi, aho uwatowe agomba kuba uw’abaturage bose baba abamutoye n’abatamutoye.
Ati “Iyo ubona abantu batora, ukabona abantu bose bishyimye, Perezida akaba uw’abamutoye n’abatamutoye, umutwe wa Politiki wageze mu Nteko ugategura amategeko areberera Abanyarwanda bose."

– Umuhanzi Cyusa Ibrahim ari kumwe n’umubyeyi we ndetse na nyirakuru batoreye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, aho basanzwe batuye.

– Agashya muri Kayonza: Kuri site ya Gacaca iherereye mu Murenge wa Rwinkwavu, abaturage baje gutora bari guhabwa imbuto abandi bagahabwa amata. Ni mu rwego rwo kwishimira ibyiza bafite muri aka gace birimo imbuto nziza ndetse n’amata.

– Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ni umwe mu Banyarwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite. Yatoreye kuri site ya Remera Catholique mu karere ka Gasabo.
Civic duty exercised. pic.twitter.com/wctJgfBp1M
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) July 15, 2024
Abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera batoye
Abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera barimo Tom Close, Nel Ngabo, Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless, Ishimwe Clement, Platini P, ndetse na Bwiza watoye bwa mbere, ni bamwe mu bitabiriye amatora.
Aba bose batoreye kuri site ya Wisdom Center, mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mu kiganiro bose bagiranye na IGIHE, bagaragaje ko uyu munsi bari bawutegerezanyije ubwuzu ndetse bose bitsa ku byo bifuza umukandida bahaye ijwi yazabagezaho mu myaka itanu iri imbere mu gihe uwa buri wese yatoye yagirirwa icyizere.








– Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, mu Kagari ka Nyamagana, kuri Site ya GS Nyamagana, ni ho Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yatoreye.
Nyuma yo kujya ku murongo nk’abandi baturage mu bwubahane ,yatoye maze agenera n’abaturage ubutumwa. Yabasabye gukomeza kwitorera umuyobozi bihitiyemo kandi bakibuka no gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi, kuko ubuyobozi buza bubunganira mu iterambere bagizemo uruhare.

Bazi icyo kwitorera abayobozi bivuze
Bizimungu Hashim wo Mudugudu wa Gabiro mu Kagali ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yavuze ko impamvu yazindukiye mu matora ari uko we yiboneye neza icyo ubuyobozi bwiza buvuze na cyane ko ari ku nshuro ya gatatu atoye.
Ati “Ubu ni ku nshuro ya gatatu ntoye. Nabonye icyo gutora ubuyobozi bwiza buvuze. Mfite ubumuga bw’ingingo, amaguru ntakora no mu mugongo mfite ubundi bumuga. Ariko ubu ntitugihezwa nk’uko byari bimeze kera. Ubu njye nawe turasangira nta kibazo tugafatanya mu iterambere ry’igihugu cyacu. Nzi igisobanuro cy’ubuyobozi bwiza niyo mpamvu naje gutora”
Uwimana Clementine watoreye kuri site ya GS Kinteko,mu Kagari ka Duwani,Umurenge wa Kibirizi,muri Gisagara, yavuze ko yishimiye gutora bwa mbere mu buzima bwe.
Ngo mu matora aheruka yaje kuri iyi site akajya arunguruka mu madirishya ngo arebe uko bikorwa none ubu amatsiko yashize yanezerewe cyane.
Umimana ati" Ubu ndiyumva neza, ndumva nezerewe cyane,kandi nishimiye kuba ntanze umusanzu wanjye. Najyaga nza nkaruguruka,none ubu bampaye karibu numva ndishimye."
— Kuri Site y’Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge abaturage bazindutse bajya kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Buri muturage wese umaze gutora ari guhabwa ikawa.


– Padiri Vincent Nsengiyuma watoreye kuri site ya GS Giheke mu karere ka Rusizi, yashimye uko iyi site ya Giheke yari yarimbishijwe, by’umwihariko avuga ko yishimiye kuba agize uruhare mu kwihitiramo abayobozi.
Ati “Abiyahaye Imana natwe gutora biratureba kubera ko turi Abanyagihugu. Nubwo umuntu yihaye Imana ariko dufite igihugu tubamo, iyo tugiye hanze dusaba ibyangombwa kandi ibyagombwa ubihabwa n’igihugu, ni ukuvuga ko natwe turi Abanyarwanda turi abenegihugu, gutora biratureba”.
Padiri Nsengiyimana yashishikarije abaturage by’umwihariko urubyiruko rutaragera kuri site z’itora kwinyakura kugira ngo saa sita igikorwa kize kuba kigana ku musozo.

10:10 Frank Habineza , Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika amaze gutorera kuri site ya Kimironko II mu karere ka Gasabo






10:00 Philippe Mpayimana, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika amaze gutorera kuri site ya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge.
Mpayimana yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko azatsinda amatora ati “ariko sinshaka 100% ahubwo nshaka ko tuyagabana kandi ni ko bizagenda.”
Yavuze ko mu gihe atatorwa yiteguye gukurikirana no gufasha kugira ngo imigabo n’imigambi yemereye abaturage ishyirwe mu bikorwa.
Ati “Ndamutse ntsinze nzabishyira mu bikorwa, ntanabikoze abantu bananyibutsa kuko nabitangaje ku mugaragaro. Ntsinzwe nabwo uwatsindiye uyu mwanya ni ukumubaza impamvu atabikora kandi Abanyarwanda barabishimye.”
Ku migendekere myiza y’amatora, Mpayimana yavuze ko bimeze neza ndetse byihuta, asaba ko bibaye na byiza ubu buryo bwakoreshejwe (bwo guhuza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite) bwagumaho kuko ari bwiza cyane.








Philippe Mpayimana, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika amaze gutorera kuri site ya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge. pic.twitter.com/AiTXfLTBpx
— IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024
– Umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite Nsengiyumva Janvier, yatoreye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, kuri site y’itora ya Gatsinsino.

– Kuri site ya Wisdom Center bari gutora hakurikijwe amazina
Ibikorwa by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite birakomeje. Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Kuri Site ya Wisdom Center ubwitabire ni bwose, abaturage bari gutora bagataha n’abandi ari ko baza ukabonako ari urujya n’uruza.
Muri rusange byari biteganyijwe ko kuri iyi Site abaturage 3,631 ari bo bagomba kuhatorera, hatabariwemo abaza gushyirwa ku mugereka.
Kubera ubwinshi bw’abaturage hari aho byagiye biba ngombwa ko hashyirwa ibyumba bibiri bibiri, abaturage bakajya ku mirongo hakurikijwe amazina yabo, mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.












9:20 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yatoreye kuri Site y’Itora ya EP Gashangiro II yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ahatoreye imidugudu yo mu Kagari ka Rwebeya na Kabeza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yatoreye kuri site ya Lycée Islamique iherereye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro

Abafite ubumuga banyuzwe
Basekabandi Samuel w’imyaka 20,wiga muri GS Gatagara,akaba afite ubumuga bw’ingingo,IGIHE yamusanze kuri site y’itora ya GS Butare Catholique muri Huye.
Yavuze ko yishimiye gutora bwa mbere mu buzima bwe, ndetse akaba ashima n’agaciro u Rwanda ruha abafite ubumuga.
Yavuze ko kuba atangiye guhabwa umwanya mu gushyiraho abayobozi bivuze ko n’abazajyaho bazaba bahuje n’ugushaka kwe.
Yakomeje avuga ko ashingiye ku mahirwe igihugu giha abenegihu bose,mu matora ataha yiyumvamo kuzaba na we ari mu batorwa bajya mu nzego z’ubuyobozi kuko ubushake n’ubushobozi abyiyumvamo.
Musabyimana Amina usanzwe ufite ubumuga utuye mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko amatora yo muri uyu mwaka arimo korohereza abafite ubumuga cyane kuko nta n’umwe ujya ku murongo.
Ati “ Nkanjye nk’umuntu ufite ubumuga biroroshye cyane kuko ntabwo ntonda umurongo, nagiye kuko mfite intege nke abandi barandeka ndagenda ndatora none mpise nitahira. Ni ibintu byanshimishike cyane nanashimishwa n’uburyo babanje kudusobanurira buri kimwe.”
Mukagashungi Beatha wo mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushenge watoreye kuri site Kamatamu, ntiyakanzwe n’ubumuga bw’ingingo afite.
Uyu mukecuru w’imyaka 62 yashimye uko aya matora ateguye. Ati “Byagenze neza, nishimiye ko abafite ubumuga, abatwite n’abasaza n’abakecuru badutambukije mbere tugatora mbere y’abandi”.



– Mu Karere ka Nyaruguru, kuri site ya Saint Paul, uwa mbere yahageze saa Kumi n’Imwe za mu gitondo ariko gutora byatangiye saa Moya.
Abiganjemo abakuze bazindutse kugira ngo batore kare, basubire mu mirimo yabo.





9:00 Capt Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame ni umwe mu batoreye kuri site ya SOS Kagugu

Aba mbere bari hafi kurangiza gutora
8:40 Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhoro kuri Site ya EP Gakoro igikorwa cyatangiriye igihe kuko saa mbiri n’igice za mu gitondo mu midugudu umunani yahatoreye, imibare yerekanaga ko abarenga kimwe cya kabiri mu bari bateganyijwe kuhakorera bari bamaze gutora.
Bamwe mu bitabiriye aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bazindutse, barimo na Manirarora Beatrice ufite ubumuga bwo kutabona.
Yagize ati " Ndishimye cyane kuko iki gikorwa cyo gutora cyangendekeye neza. Natoye abazangeza ku iterambere n’ibikorwa by’Abanyarwanda bose, bamfashije banyereka inzira baranyobora kuko mfite ubumuga bwo kutabona, nta kibazo nagize."
Neretse Jean Bosco w’imyaka 19 na we yagize ati "Numvaga gutora ari ibintu bikomeye ariko nasanze byoroshye, urabona ko imyiteguro y’aho natoreye imeze neza, abakuze bari kubafasha nta kibazo. Nishimiye ko nihitiyemo abazanyobora."


Abasaga ibihumbi 15 baratorera i Gahanga
Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, bari bageze ku miryango ku Ishuri rya GS Gahanga I ahahurijwe site ebyiri zirimo iya Gahanga ndetse na Site ya Kagasa.
Kuri Site ya Gahanga biteganyiwe ko abaturage 6,781 aribo baza kuhatorera mu gihe kuri Site ya Kagasa biteganyie ko abaturage 8,554 aribo baza gutora.
Muri rusange abaturage 15,335 ni bo baza gutorera kuri izi site zombi.
Mu baturage bari kuri izi site, biganiemo abakuze ndetse n’urubviruko rurimo n’abaje gutora bwa mbere.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko mu byo bifuza ku mukandida batora harimo kongera ibyumba by’amashuri, kugeza imihanda aho itagera n’ibindi.


















– Kuri Site ya Ecole Primaire Camp-Kigali, naho ubwitabire buri hejuru aho abatora bari ku murongo. Hari ibyapa by’imidugudu itandukanye kugira ngo byorohereze abayituyemo.
Hari n’indorerezi zavuye mu mahanga ziri gukurikirana uko amatora agenda.













Agashya muri Musanze
Mu Karere ka Musanze mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri Akagari ka Rwebeya, umuturage umaze gutora arimo guhabwa icyayi n’irindazi

– Kuri Site ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo, abatora bitabiriye ku bwinshi ndetse aba mbere batangiye iki gikorwa saa Moya zuzuye. Kuri ubu, biracyakomeje aho mu batora harimo abaturage basanzwe, abari mu nzego zishinzwe umutekano n’abayobozi mu nzego zitandukanye.






Abatarabashije kwiyimura boroherejwe
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora bemerewe gutorera ahabegereye mu gihe baba bari kuri lisiti y’itora.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ko abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y'itora bemerewe gutorera ahabegereye mu gihe baba bari kuri lisiti y'itora. pic.twitter.com/XJt5TxFm6I
— IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024
8:10 Bamwe mu bapolisi bitabiriye Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho batoreye kuri site ya GS Muhima mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge

INCAMAKE Y’AMATORA MU RWANDA GUHERA MU 1960
Amatora ya mbere mu Rwanda yabaye hagati ya tariki 27 Kamena na 22 Nyakanga 1960, hakorwa amatora y’abajyanama ba komine mu gihugu bisabwe n’u Bubiligi.
Ni amatora yakozwe mu mwuka mubi cyane ibihumbi by’Abatutsi bimaze kumeneshwa, abandi barapfuye mu gihe Ababiligi biteguraga kwambura ubutegetsi umwami, bugashyirwa mu maboko y’Abahutu bafatwaga nk’abumvira Ababiligi cyane.
Byigaragaje muri ayo matora ya mbere yakozwe mu mvururu nkuko indorerezi zitandukanye zabitangaje, aho mu myanya isaga 3000, ishyaka MDR Parmehutu ryatsindiyemo 74 %, naho 7.8 % itsindirwa na Aprosoma, 6.6 % ijya kuri RADER, mu gihe UNAR yabonye 1.7 %.
Muri iyo nkubiri yose, amashyaka ane niyo yari ku isonga mu bikorwa bya Politiki mu Rwanda. Ayo ni MDR-PARMEHUTU yashinzwe na Kayibanda Gregoire mu 1957, UNAR, ishyaka ryari rishyigikiwe Umwami ndetse rikanasaba ko u Rwanda rubona ubwigenge ryashinzwe tariki ya 3 Nzeri 1959, na AREDETWA ryaharaniraga uburenganzira bw’Abatwa ryashinzwe muri Nzeri 1959.
Nyuma kandi havutse RADER yiyitaga ishyaka ry’ Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yashinzwe muri Gicurasi 1961.
Tariki 25 Nzeri 1961 habaye amatora y’abadepite ya mbere mu Rwanda ndetse haba na Kamarampaka yo kwemeza niba abanyarwanda bashaka ubwami cyangwa Repubulika.
MDR yari ifite abadepite benshi niyo yatoye Perezida, hemezwa Kayibanda Gregoire. Kayibanda yafashe ubutegetsi mu Ukwakira 1961 asimbura Mbonyumutwa Dominique wari umaze amezi icyenda ayobora inzibacyuho.
Kayibanda yayoboye manda ye ya mbere kugeza mu 1965, yongera kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi, ndetse anabisubiramo mu 1969 dore ko MDR Parmehutu ariryo shyaka ryari ryemewe mu gihugu ku butegetsi bwe.

Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12 kugeza tariki 5 Nyakanga 1973, ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo icyo gihe.
Nyuma yo kujya ku butegetsi ku ngufu, ishyaka MRND rya Habyarimana niryo ryari ryemewe gusa, amahitamo mu gihe cy’amatora ari ibarya ry’icyatsi rihagarariye Habyarimana n’ikijuju gihagarariye kutamutora.
Byatumye mu matora ya Perezida wa Repubulika yiyamamaza wenyine dore ko yari amatora yasaga nk’urubanza rw’urucabana, aho mu yo ku wa 24 Ukuboza 1978, yatowe ku kigero cya 98.99%, ayobora manda y’imyaka itanu.
Mu 1983 nabwo yongeye kwiyamamaza wenyine atorwa ku majwi 99.97% mu gihe ayo ku wa 19 Ukuboza 1988 ari nayo ya nyuma yakozwe ku ngoma ye, yayatsinze nabwo ntawe bahanganye ku kigero cya 99.98%.
Mu 1991 hakozwe amatora ya ″referendumu″ yari igamije kuvugurura Itegeko Nshinga ryemeza ko habaho amashyaka menshi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amatora yongeye kuba tariki 25 Kanama 2003 yegukanwa na Paul Kagame wa FPR INKOTANYI. Amatora ya Perezida yongeye 9 Kanama 2010 ndetse na tariki 4 Kanama 2017. Nabwo Paul Kagame ni we wayatsinze yombi.
Kuva mu 1960 ubwo u Rwanda rwakoraga amatora ya mbere, u Rwanda rumaze gukora amatora icumi y’umukuru w’igihugu, amatora 11 y’Abadepite, amatora atatu y’abasenateri na Referandumu inshuro enye.

AMASHUSHO: Kuri Site y’itora ya Group Scolaire ya Gatenga, Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, amatora yamaze gutangira. Yabanjirijwe no kurahira kw’abakorerabushake ndetse no kwerekana no gufunga amasanduku ari bukoreshwe. pic.twitter.com/2D7BKBDY3Y
— IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024
– Kuri Site ya Camp Kigali babanje gusobanurirwa uko batora no kwerekwa ko agasunduku k’itora bashyiramo impapuro batoreyeho nta kintu kirimo.










Akanyamuneza ku rubyiruko rutoye bwa mbere
Mukamurerwa Françoise w’imyaka 18, yishimiye gutora bwa mbere. Yavuze ko yashimishijwe n’ukuntu icyumba cy’Itora gitatswe neza.
Ati “Numvaga mfite amatsiko yo kureba uko batora, rero nasanze ari byiza kandi ntabwo bitinda nicyo nakundiye amatora. Ikindi nakunze ukuntu badekoye numvaga bavuga ngo ni ubukwe ariko rwose ni nabwo kuko badekoye cyane kuburyo bitangaje.”
Bayavuge Esperance utuye mu Mudugudu wa Kigega mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, na we ni umwe mu batoye mu ba mbere kuri iyi site.
Yavuze ko yishimiye kuzinduka kugira ngo abe mu ba mbere batora kare.
Ati “Gutora bwa mbere ni uko mfite imirimo myinshi nshaka kujya gukora hakiri kare rero niyo mpamvu nazindutse ngo ntore kare njye mu mirimo yanjye.”


Abakuze bishimiye gutora mbere
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, abatoreye kuri Site ya EP Rwaza II ni abo mu Kagari ka Kabushinge baturuka mu midugudu umunani. Batangiriye itora ku gihe kuko umuturage wa mbere yatoye saa moya zuzuye.
Bamwe mu bitabiriye aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite, bazindutse biganjemo abakuze bishimiye uko aya matora yateguwe n’uburyo bafashijwe bagatora hakiri kare.
Mpagazehe Catherine w’imyaka 92 ni umwe muri bo. Yagize ati "Iki gikorwa nacyakiriye neza kuko ntabwo nahatinze kandi twari twariteguye, ubu ngiye mu rugo ubundi ibindi ndabikurikiranira kuri radiyo."
Hakizimana Canisius w’imyaka 85 na we yagize ati "Iki gikorwa nagishimye kuko biragaragara ko amatora bayateguye neza, natoye Perezida n’abadepite kandi ntoye ndi uwa mbere, biranshimoshije cyane."



Umusaza Ngenzi Silas utuye mu Mudugudu w’Umuseke mu Kagali ka Kabahizi mu Murenge wa Gitega, ari mu ba mbere batoreye kuri site ya GS Cyahafi yemeje ko amatora yagenze neza kandi ko yihitiyemo umuyobozi uzamugirira akamaro.
Ngenzi Silas ni umwe mu batoye kare. Yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu matora, akihitiramo ingirakamaro zizamufasha gukomeza kugera ku iterambere rirambye. pic.twitter.com/YlDD6jef1u
— IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024


7:10 Kuri Site y’itora ya Ecole Primaire Bizu yo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mukimba, Umudugudu wa Kigarama abaturage batangiye gutora.

Abanya-Kigali na bo ntibatanzwe
Kuri Site ya SOS Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hari abaturage benshi bacyereye gutora hakiri kare.
















AMATORA YATANGIYE HIRYA NO HINO
7:00 Aba mbere batangiye gutora mu matora ya Perezida n’ay’abadepite hirya no hino mu gihugu. Abaturage bageze kuri site z’itora mu rukerera, bategereje ko saa moya zigera ngo batangire gutora.
Nko kuri site ya Cyahafi umuntu wa mbere yatoye saa moya zuzuye.


6:55 Kuri site ya Rwamagana A iherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, abaturage benshi bazindukiye mu matora y’Abadepite n’Umukuru w’Igihugu. Kuri iyi site hari kandi gutorera inzego z’umutekano.


Bayiraye ku ibaba
Mu Karere ka Nyamasheke abaturage batangiye kugera kuri site z’itora saa 5:30, abandi bari bari mu mihanda berekeza kuri site batorera. Aha ni kuri site ya GS Bushenge yo Mudugudu wa Ruhinga 1 akagari ka Gatamu, Umurenge wa Bushenge.

Hirya no hino mu bice bitandukanye by’akarere ka Huye naho abaturage batangiye kwerekeza mu bikorwa by’amatora.
Aha ni mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Kabutare,kuri Site y’itora ya GS Butare Catholique.



Muri Gicumbi abaturage batangiye kuzinduka mu rukerera. Ttwageze kuri site ya Gisuna iherereye mu kagari ka Gisuna mu murenge Byumba, ahatorera imidugudu ine. Ucyinjira ubona ko site zateguwe neza.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwazindutse kare ngo rwihitiremo abayobozi barubereye. pic.twitter.com/PCjCsf8hvw
— IGIHE (@IGIHE) July 15, 2024


Iby’ibanze biva mu matora ya Perezida wa Repubulika birarara bimenyekanye
Ku Cyumweru, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko iby’ibanze biba byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ibitangaza mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Imibare y’Ingenzi mu matora ya 2024
Abakandida batatu nibo baratorwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Abo ni Paul Kagame wa FPR INKOTANYI, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wigenga.
Ku mwanya w’abadepite, abakandida 589 ni bo bahatanira imyanya 80 mu kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Barimo umukandida umwe wigenga, abandi baturuka mu mitwe ya politiki, bivuze ko ku rupapuro rw’itora haza kuba hariho imitwe ya politiki ihatanye ndetse n’umukandida umwe wigenga.
Site ziratorerwaho hirya no hino mu gihugu ni 2433.
Abanyarwanda bagiye gutora bangana na 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, abagore ni 53%, bivuze ko ari 4.845.417.
Abakorerabushake barenga ibihumbi 100 boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu gufasha kugira ngo amatora agende neza. Indorerezi zirenga 1100 ni zo zikurikirana uko amatora ari kugenda.
Amatora agiye gupfundukira urugendo rw’ibyumweru bitatu rwo kwiyamamaza
Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite bagize umwanya uhagije wo kwiyamamaza hatati ya tariki ya 22 Kamena n’iya 13 Nyakanga 2024.
Buri mukandida [ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu] yageze mu bice bitandukanye by’igihugu yahisemo, ageza imigabo n’imigambi bye ku Banyarwanda, n’impamvu bakwiye kumutora.
AMAFOTO YA IGIHE: Irakiza Yuhi Augustin, Shumbusho Djasiri, Nezerwa Salomon, Herve Kwizera, Kwizera Remy Moses, Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!