00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barya imboga n’imbuto kenshi baracyari bake

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 19 November 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Raporo y’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara zitandura mu Rwanda mu Kigo Gishinzwe Ubuzima (RBC), yakozwe hagati y’umwaka wa 2021 kugeza 2022, yagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda barya imboga n’imbuto ikiri ku rwego rwo hasi.

Byatangajwe ku wa 15 Ugushyingo ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète.

Abanyarwanda barya imbuto n’imboga baracyari ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) risaba. Hagaragajwe ko barya imboga ku kigero cy’iminsi ine mu cyumweru naho imbuto zikaba ziribwa iminsi ibiri mu cyumweru gusa.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs), Dr. Uwinkinda François yagiriye inama abaturage, ababwira ko bakwiye kongera inshuro n’ingano by’imboga n’imbuto barya.

Ati “Haracyari ikibazo ku bantu barya imbuto n’imboga, twitegereje neza mu ngo zacu cyangwa aho tubigurira, usanga imboga bazishyize inyuma y’ibindi biryo byose. Warura umuceri, amafiriti n’ibindi, ukajya kugera ku mboga nta mwanya ufite wo kuzishyiraho kandi ari zo zikenewe cyane.”

Yakomeje agira ati “Ubundi umuntu ku munsi yagakwiye kurya nibura imboga cyangwa imbuto zuzuye ikiganza inshuro eshanu, rero usanga abantu byibuze 10% aribo bashobora kugera kuri iki kigero, murumva rero ko bikiri hasi cyane.”

Yavuze ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zituma Abanyarwanda barya imbuto n’imboga baba benshi ku buryo tuzagera ku rugero rwiza.

Raporo yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uza imbere, aho abatuye uyu mujyi barya imbuto iminsi ibiri n’igice mu cyumweru, imboga bakazirya hafi iminsi itanu mu cyumweru. Intara y’Iburasirazuba ikurikiraho, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba.

Abanyarwanda barya imboga n'imbuto baracyari bake cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .