00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakoze ibitangaza muri Tour de Côte d’Ivoire

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 29 September 2015 saa 08:44
Yasuwe :

Abanyarwanda batandatu bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ribera muri Côte d’Ivoire bakoze agashya ku munsi waryo wa kabiri bose baza muri 15 ba mbere Hadi Janvier na Hakuzimana Camera begukana imidali.

Abakinnyi basiganwa ku magare bitabiriye Tour de Côte d’Ivoire bakomeje guhesha igihugu ishema nyuma ya Biziyaremye Joseph wegukanye umudali wa gatatu ku munsi wa mbere noneho u Rwanda ni cyo gihugu kitwaye neza ku munsi wa kabiri.

Hadi Janvier yegukanye umwanya wa kabiri bahagurukiye ahitwa Bouaké berekeza Sakassou ku burebure bwa kirometero 37 aho yarushijwe na LAHSAINI Mouhcine ukomoka muri Morocco amasegonda 15 wabaye uwa mbere akoresheje iminota 44:36

Undi munyarwanda Hakuzimana Camera usanzwe akina mu ikipe ya Benediction yaje ari uwa gatatu nawe yegukana umudali asizweho n’uwa mbere amasegonda 39 gusa.
Agashya kabaye ku munsi wa kabiri w’iri siganwa ni uko abanyarwanda batandatu bose bagiye bahagarariye igihugu baje mu myanya 15 ya mbere aho Aleluya Joseph yaje ari uwa 5 asizwe n’uwa mbere umunota umwe akurikirwa na Byukusenge Patrick wa gatandatu.

Karegeya Jeremie yaje ku mwanya wa 13 naho Biziyaremye Joseph wari witwaye neza ku munsi wa mbere yegukana umudali umunsi wa kabiri ntiwamuhiriye cyane kuko yaje ari uwa 15 uwa mbere amusizeho iminota 2:06

Tour de Côte d’Ivoire ni isiganwa ririmo gutungurana cyane kuko Cameroon Nzeke Jérémie wari wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa kuva ahitwa Dabakala kugera Katiola yasizweho iminota 3:02 aza ari uwa 27 mu bakinnyi 56 basoje isiganwa.

Uyu munsi irushanwa rirakomeza abasiganwa bahaguruka ahitwa Bouaké basoreze ahitwa Daoukro ku burebure bwa kirometero 164.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages