Mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2016, impande zombi zasinyanye amasezerano mu bijyanye no guhererekanya inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize y’abenegihugu bakorera cyangwa bakoreye muri ibyo bihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RSSB, Jonathan Gatera na ho ku rwa Congo asinywa na Evariste Ondongo uyobora isanduku y’igihugu y’ubwiteganyirize.
Gatera yasobanuye ko kugeza uyu munsi Abanyarwanda 13 bakoze muri Congo babonaga amafaranga ya pansiyo bibagoye cyane, bityo ayo masezerano akaba abemerera kujya bayabona anyujijwe muri RSSB.
Yagize ati “Yabageragaho mu buryo buruhanyije ndetse bunabahenze cyane. Ubu azajya ava kuri konti y’ikigo cy’ubwiteganyirize ya Congo ahite agera kuri RSSB nayo iyabashyirire kuri konti zabo bitongeye kubagora.”
Yakomeje avuga ko hari abandi Banyarwanda batanu batarageza igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bakoze muri Congo Brazzaville bagarutse no mu Rwanda barakomeza barakora. Abo nabo kimwe n’abakorerayo ubu ngo nibageza igihe cyo gufata pansiyo bazazifatira mu Rwanda.
Gatera yasabye abandi bashobora kuba bataramenyekana, kwigaragaza kuko amasezerano yasinywe aborohereza kubona pansiyo yabo. Ku ruhande rwa Congo ngo nta muturage wayo uramenyekana waba warakoreye mu Rwanda akanahatanga imisanzu y’ubwiteganyirize.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yavuze ko ubu ari uburyo buzatuma abantu bakora batuje, kuko bazajya bizera ko aho biteganyirije hose muri ibi bihugu bazajya babona inyungu [pansiyo] z’ubwiteganyirize bwabo nibajya mu zabukuru.
Ati “Aya masezerano aratanga icyizere cy’uko niba ukorera muri Congo ukajya mu zabukuru, uzajya ubona inyungu ku bwiteganyirize bwawe hano utiriwe ufata umwanya wo kujya kuzifatayo. Niba ukorera hano uturuka muri Congo, ntuzasabwa kugaruka i Kigali gufata inyungu ku bwiteganyirize, ushobora kuzifatira mu gihugu cyawe bikozwe n’ibigo by’ubwiteganyirize.”
Uzashaka gufatira amafaranga ya pansiyo ye mu gihugu yiteganyirijemo, ngo biremewe kimwe n’uko ushaka kuyafatira mu gihugu akomokamo byemewe kubera aya masezerano yasinywe.
Minisitiri w’umurimo n’ubwiteganyirize muri Congo, Emile Ouosso, yavuze ko aya masezerano azafasha abantu bakorera muri Congo no mu Rwanda kwiteganyiriza, akanatuma n’ibi bihugu bibamenya.
Yagize ati “Ni uburyo bwo gufungura imiryango idufasha kumenya imibare neza, kuko umuyobozi w’ikigo uzaba ufite abakozi bakorera muri kimwe muri ibi bihugu azajya abimenyesha, kugira ngo batangire kwinjira mu buryo bw’ubwiteganyirize.”
Uwiteganyirije azajya ahabwa pansiyo ye bigendanye n’amategeko abigenga mu gihugu yiteganyirijemo.


















TANGA IGITEKEREZO