00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’ubusabe bunyuzwa ku Irembo n’Abanyarwanda baba mu mahanga warenze miliyoni esheshatu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 February 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Ikigo nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Irembo cyatangaje ko umubare w’ubusabe bunyuzwa ku Irembo n’Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka ibyangombwa bitandukanye warenze miliyoni esheshatu.

Ibi byagarutsweho mu gihe Irembo yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC, aho yabonye umwanya wo gusobanurira Abanyarwanda bayitabiriye by’umwihariko ababa mu mahanga serivisi zayo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Irembo, yavuze ko imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024, Abanyarwanda baba mu mahanga banyujije ubusabe bugera kuri miliyoni esheshatu kuri IremboGov.

Ati “Kuva Mutarama 2023 kugeza Mutarama 2024, dufite umubare w’ubusabe bw’Abanyarwanda baba mu mahanga basaba serivisi za Leta banyuze ku rubuga IremboGov burenga miliyoni esheshatu.”

“Serivisi yasabwe cyane kurusha izindi, ni serivisi yo gusaba pasiporo nkoranabuhanga (E-passport).”

Yakomeje avuga ko bishimiye intambwe Abanyarwanda baba hanze bamaze gutera mu gusaba serivisi za Irembo.

Ati “Turishimira intambwe Abanyarwanda baba mu mahanga bagezeho mu kubasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov.”

Rwanda Day yabereye Washington DC yitabiriwe n’abasaga ibihumbi bitandatu, Gategabondo yavuze ko babonye umwanya mwiza wo kugaragariza Abanyarwanda baba mu mahanga uko babona serivisi za Irembo.

Ati “ Muri Rwanda Day twaganiriye n’Abanyarwanda baba mu mahanga, hareberwa hamwe umubare w’ababasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga rwa Irembo.”

“Twamuritse ibikorwa bya Irembo ku ruhando mpuzamahanga, dukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo, dusubiza ibibazo bijyanye na serivisi za Irembo, twereka Abanyarwanda baba mu mahanga inzira banyuramo ngo babone akazi mu Irembo igihe bazaba bagarutse mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa Irembo buheruka gutangaza ko umwaka wa 2024 uzasiga serivisi za leta 234 ziboneka kuri uru rubuga. Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka ubufasha rwa Irembo bayandikira kuri [email protected].

Abanyarwanda bakoresha Irembo bari mu mahanga barenze miliyoni esheshatu
Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington basobanuriwe ibikorwa bya Irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .