00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bagabanyirijwe igiciro basabwa ngo bige muri Kent University

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2025 saa 06:18
Yasuwe :

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kwiga muri Kent University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahawe igabanyirizwa ku mafaranga y’ishuri.

Ni intambwe yagezweho nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Irere Claudette aherutse kugirira muri iyi kaminuza yo muri Leta ya Ohio.

Muri urwo ruzinduko Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko abo mu ruganda rw’imideli hashyizweho ubufatanye bujyanye no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Muri ubwo bufatanye iyo kaminuza izafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kubona ubumenyi bugezweho ku rwego mpuzamahanga no guhangana ku isoko mu bijyanye n’imideli.

Mu itangazo MINEDUC yagize iti “Biri mu murongo wa gahunda ya guverinoma yo kubaka ubushobozi binyuze ku bufatanye mpuzamahanga. Gushora imari mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhanzi bituma hahangwa imirimo myinshi, kwimakaza udushya ndetse no kwibanda ku bintu bitandukanye byateza imbere ubukungu.”

Mu ruzinduko rwe kandi Minisitiri Irere yanagiranye amasezerano na Kent University ajyanye no kugabanyiriza amafaranga y’ishuri Abanyarwanda bajya kuhiga.

Hemejwe ko Abanyarwanda, baba aboherezwa kuri buruse za leta n’abajya kwirihira ariko batoranyijwe na Minisiteri y’Uburezi), bagomba kungukira ku igabanyirizwa ryakozwe ku banyeshuri batari abo muri Ohio.

Nk’ubu umunyeshuri uri kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa ucyinjira muri kaminuza utari uwo muri Leta ya Ohio asabwa kwishyura 11.451,70$ ku gihembwe, ariko ubu Umunyarwanda azajya yishyura 6.674,55$ ku gihembwe.

Uwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza atari uwo muri Ohio yishyura 9.976,86$ mu gihe Umunyarwanda we azajya yishyura 5.491,74$.

MINEDUC iti “Iyi ntambwe igaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwagura amahirwe atandukanye ajyanye no kwimakaza uburezi bufite ireme no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.”

Biteganyijwe ko iryo shuri rizatangira mbere y’uko 2025 irangira MINEDUC ikagaragaza ko izamenyesha abasha kujya kwigayo.

​Kent State University ni kaminuza imaze imyaka irenga 110 ishinzwe. Yatangiranye abanyeshuri 34 nyuma igenda ikura ku buryo mu 2023 yabaruraga abarenga 270 bayizemo bakiriho.

Minisitiri Irere (hagati mu bicaye) ari kumwe n'abo muri Kent University yo muri Amerika
Minisitiri Irere Claudette ari kumwe n'abayobozi ba Kent University
Abanyeshuri bo muri Kent University bahaye ikaze Abanyarwanda
Kent University iherereye muri Leta ya Ohio mu Majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .