Umuhango wo gusoza aya masomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Buhinde riri mu gace ka Dehradun wabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, uyoborwa na Perezida w’iki gihugu, Droupadi Murmu.
Uretse Abahinde, iri shuri ryarangijemo n’Abanyarwanda babiri: Sous-Lieutenant Fils Niyikiza na Sous-Lieutenant Elie Ndagijimana.
Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, yatangaje ko uko ari babiri “biyemeje gushyira imbere indangagaciro za RDF, bagakorana akazi kabo imyitwarire myiza, ubunyangamugayo no gukora cyane.”
Perezida Droupadi Murmu yibukije abarangije amasomo yabo ko ari abarinzi b’ubusugire, ubumwe n’ubunyamungayo bw’ibihugu byabo.
Yakomeje ababwira ko bakwiriye kujya bazirikana ko inshingano bafite ziza imbere y’ibindi byose.
Ishuri rya Indian Military Academy (IMA) ni rimwe mu ya gisirikare akomeye mu Buhinde. Ryashinzwe mu 1932. Rifite ubushobozi bwo kwigisha no gutoza abasirikare 1.650 icyarimwe.
Imyitozo itangirwa muri iri shuri imara hagati y’amezi atatu n’amezi 16.
राष्ट्रपति द्रौपदी मुर्मु ने देहरादून स्थित भारतीय सैन्य अकादमी में 158वें रेगुलर कोर्स और 141वें टेक्निकल ग्रेजुएट कोर्स की दीक्षान्त परेड का निरीक्षण किया। राष्ट्रपति ने ऑफिसर कैडेट्स से कहा कि वे हमारे देश की संप्रभुता, एकता और अखंडता के रक्षक हैं। देशवासी उन पर पूर्ण विश्… pic.twitter.com/rQjZee2VWU
— President of India (@rashtrapatibhvn) June 13, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!