Mu 2017, Engler abinyujije ku rubuga rwe yavuze ko ibyo u Rwanda ruvuga ko Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 barenga miliyoni ari ibinyoma, kuko uwo mubare uruta uw’Abatutsi bari mu gihugu icyo gihe.
Akomeza avuga ko impamvu iyi mibare ntawayibajijeho ari uko biri mu nyungu za politiki bityo ntawigeze ayivugaho cyangwa ngo ayibazeho.
Ku wa 3 Nyakanga 2025, Engler yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka rya NDP ryo muri Canada.
Ku wa 23 Nyakanga 2025, Imiryango y’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bifatanyije n’Umuryango w’Abayahudi urwanya ivangura, urwango na Jenoside, B’nai Brith Canada, babinyujije mu nyandiko imwe bamaganye uyu mugabo ku bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Umuryango Humura Association urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Pascal Kanyemera, yabwiye Toronto Sun ko ibyanditse muri iyo nyandiko bitakwihanganirwa, ko ari ugukora mu nkovu abarokotse Jenoside.
Ati “Ariya magambo ni nko kongera kwica abarokotse, bwa mbere byari ku mubiri no mu murangamutima noneho ukongeraho no mu mitekerereze binyuze mu guhakana agahinda n’umubabaro wabo.”
Akomeza avuga ko biteje inkeke kubona umuntu nk’uwo ashaka kwiyamamariza umwanya wo kuyobora rimwe mu mashyaka akomeye mu gihugu.
B’nai yavuze ko amagambo ya Engler ari gusuzugura inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ko iyo atari imyitwarire y’umuntu ushaka kuba umuyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!