Bamwe muri bo bazi u Rwanda barusoma mu bitangazamakuru, abandi barwumvira muri Rwanda Day, hakaba n’abakura ishusho yarwo mu biganiro bahabwa iyo mu mahanga aho babarizwa cyangwa batuye, rimwe na rimwe bakumva ari ibitangaza, abandi bakumva ruba ruvugwa amahomvu.
Uyu wa 23 Ukuboza 2016, wari umwanya mwiza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yageneye kwereka abibumbiye mu ihuriro rya Diaspora Nyarwanda (RDGN), bimwe mu bigaragaza ishusho nyakuri y’u Rwanda, binerekana ko icyerekezo cyarwo mu gihe kizaza atari inzozi zidashora gukabywa.
Benshi muri abo banyarwanda, bumva u Rwanda rureshya abashoramari, ariko bagaseta ibirenge mu kuba bafata iya mbere, kandi hari amahirwe menshi bashobora gushoramo imari, gusa ngo ‘uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera’.
Ni yo mpamvu abo Banyarwanda baba mu mahanga batemberejwe agace kahariwe inganda (Special Economic Zone), bagasobanurirwa imvo n’imvano yako, ndetse bagashira amatsiko ku mikoresherezwe yacyo.
Muri ako gace basuye ‘Azania’, Uruganda ruri mu zihiga izindi mu gutunganya ingano rukazikoramo ifarini, dore ko ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 150 z’ingano ku munsi.
Umuyobozi wa Azania mu Rwanda, Mpagaze Jerome, yabasobanuriye uburyo amahirwe mu ishoramari mu Rwanda aturuka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, akaba ari yo babyaje umusaruro none bakaba bafite uruganda rufasha abanyarwanda kubona ifarini batayikuye mu mahanga, bakabasha no gusagurira Abanye-Congo n’abandi.
Urwo ruganda kandi uretse gufasha u Rwanda na RDC kubona ifarini, amatungo y’Abanyarwanda abasha kubona ibiryo biturutse mu bisigazwa byo muri urwo ruganda, bagasagurira ay’Abarabu muri Arabie saoudite, ari na ryo soko rinini ryabyo Azania ifite.
Beretswe aho Perezida Kagame yaherewe ipeti rya Jenerali Majoro (Maj.Gen)
ubwo bajyaga gusura Ingoro ndangamurage w’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu, iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.
Abo banyarwanda beretswe ‘Indake’ yari nk’ibiro (Office) by’uwari uyoboye urugamba (Perezida Kagame), inzu yabagamo, iyo Abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi babagamo, ahateraniraga inama zatangiwemo ibitekerezo byahaye u Rwanda umurongo n’ishusho nyayo rufite ubu.
Umuyobozi mushya w’Ihuriro rya Diaspora Nyarwanda, Daniel Murenzi yashimye MINAFET yabafashije kwibonera byinshi bajyaga bumva nk’amakuru gusa, yizeza ko ari bo bagiye gufata iya mbere mu guhindurira imyumvire abatekereza u Rwanda uko rutari.
Ati “Impinduramatwara nitwe tugomba kuyigisha aho turi mu mahanga, cyane cyane tugaragaza ahaturutse ibitekerezo byo kubohora igihugu cyacu. Numva ko buri munyarwanda wese ugera hano n’aho twaciye mbere muri ‘Special Economic Zone’, ibyo tugezeho byose, isoko yabyo ni aha (ku Mulindi w’Intwali).”
Yaboneyeho kwizeza umurava mu kongera itafari ku rindi mu kubaka igihugu cyababyaye, ahereye ku kuba RDGN izagira uruhare mu kuvugurura no gutunganya iyo ngoro ndangamurage w’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu.
Basazwe n’ibyishimo…
Antoine Mugabo utuye mu Bwongereza akaba n’umwe mu bahoze babeshywa amakuru ku Rwanda kuko yaruherukagamo mu 1994, yatangarije IGIHE ko ibyo yaherukaga, ibyo yumvaga n’ibyo yiboneye, bihabanye cyane, aho mu marangamutima menshi, yabigereranyije n’ijoro n’amanywa.
Ati “Mvuze itandukaniro ryaba ari ijambo ryoroheje, ni nk’ijoro n’amanywa. Ntabwo wagereranya u Rwanda uko twarusohotsemo n’aho rugeze ubu. Jye narahageze ndayoba, nta hantu na hamwe nari nzi, kuko hose harahindutse, imihanda mishya, inzu nyinshi ndende, ‘Business’ (ubushabitsi) hirya no hino, nabuze aho njya n’aho ndeka.”
Abasebya u Rwanda basabwe kuva i Buzimu bakajya i Buntu…
Mugabo ni umwe mu babwirwaga ko iyo ugeze mu Rwanda wakirizwa inkoni, ugafungwa ku maherere, ndetse ngo rimwe na rimwe ukicwa, ibyo bigatuma aba umwe mu basebya u Rwanda, ariko ngo yatangajwe no kugera i Kigali agasanga buri wese amenya ibye, kandi akishyira akizana mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Bariya bantu babwirwa ibintu bibi bakwiye gufunga amatwi, […] Nanjye nabaye mu kinyoma nkajya mbona inkuru mbi zisebya igihugu, ariko ibyo nabonye ngeze mu Rwanda byatumye mvuga ngo ‘iyo mba mbizi mu myaka cumi n’ingahe ishize, nagombye kuba ngeze kure.”
Yakomeje ahwiturira abakiri muri uwo murongo wo gusebya u Rwanda nk’uwo yahozemo gukanguka, bakagira umuhate wo kuza kwirebera u Rwanda nyarwo. Ati “Nudashaka kuhaba naze aharebe yimenyere inkuru nyayo itandukanye n’ibyo bamubwira ari hanze, kuko akenshi abwirwa inkuru mbi gusa.”
Mugabo ngo yakozwe ku mutima n’uburyo yakiriwe ku kibuga cy’indege ndetse n’ubudasa bwa serivisi yahawe, amabengeza u Rwanda ruteye n’ubwiyoroshye bw’Abayobozi b’u Rwanda yaboneye mu kuba yarabashije kwicarana na Minisitiri, akibonera amaso ku yandi Perezida wa Repubulika, ibintu atari yarigeze abona mbere ya 1994.



















TANGA IGITEKEREZO