Muri Nyakanga nibwo amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza avuga ko impamvu yatumye akora uwo muhanda kuva mu 2016, ari uko yabonaga hari ibihuru byinshi byabangamiraga abagenzi gutambuka.
Yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Niringiyimana wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yavuze ko uwo muhanda yamaze imyaka itatu awukora aho ngo abamubonaga bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Inkuru ye yaramamaye cyane ndetse aza no gutoranywa mu byamamare byise amazina abana b’ingagi 25 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.
Ubutwari bwe bwishimiwe na benshi na Tony Alexander Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka amushimira ko yakoze igikorwa kidasanzwe.
Igitekerezo kidasanzwe cya Niringiyimana kandi cyashimiwe n’Abanyarwanda baba mu Budage mu Mujyi wa Munich. Bishyize hamwe bamugenera impano y’amayero 420 yakiriye ku wa 5 Mutarama 2020.
Iyi mpano yaherewe mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze n’Itsinda ry’Abanyarwanda baba mu Budage bagize ishyaka ryo gushyigikira Niringiyimana mu mishinga ye no kumushimira icyo gitekerezo yagize.
Tuyisabe Providence uri mu barigize yagize ati “Tukimara kumva amakuru y’uyu musore ku gitekerezo yagize, byatumye tugira ishyaka ryo kwishyira hamwe tumugenera amayero 420, yo kumushyigikira mu mishinga ye. Yagize igitekerezo kidasanzwe kigomba kubera n’abandi urugero rwiza, tuzakomeza kumushyigikira kandi na nyuma y’aha tuzakora n’ibindi .”
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga mu Karere ka Musanze na Nyabihu, Kalimba Banga Claude, yavuze ko bakunze kwibanda ku bikorwa biteza imbere igihugu no gushyigikira ababigaragazamo ubushake
Ati “Nubwo ari Abanyarwanda baba mu Budage, ariko bakunze gukora ibikorwa byibanda ku iterambere ry’igihugu cyabo no gushyigikira abagaragaza ubwo bushake. Inkunga y’uyu musore nayimushyikirije, kandi tuzakomeza kumuba hafi mu bitekerezo bye yagaragaje byo gukunda igihugu.”
Niringiyimana yavuze ko yanejejwe n’inkunga yahawe kandi yiteguye kuyibyazamo umusaruro.
Yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi cyane, ndashimira Abanyarwanda baba mu Budage banteye iyi nkunga, kuri njye ni iy’agaciro. Ubu ngiye kugura umurima nteremo ishyamba ku buryo mu myaka iri imbere rizamfasha kwiteza imbere, kandi mfite n’indi mishinga myinshi irimo gukora ikiyaga kandi nzabigeraho.”
Abanyarwanda baba mu Budage bagiye bakora ibikorwa byinshi mu Karere ka Musanze na Nyabihu ku bufatanye na ADEPR Paruwasi ya Kigasa birimo kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi bikorwa bihagaze asaga miliyoni 350 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO