Ikigo cy’Ubumenyingiro cya Gishari(GIP) cyahaye impamyabushobozi abanyeshuri barangije bwa mbere mu gihugu amahugurwa y’igihe gito mu masomo yo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.
Aba banyeshuri bahawe impamyabushobozi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’Imyuga n’ay’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva yavuze ko ari iyanga ugereranyije n’abakenewe.
Yagize ati“Abantu 99 babonye amahugurwa, ariko 99 ku gihugu nta n’ubwo ari kimwe ku jana ry’abo dukeneye. Iyo turebye mu bindi bihugu bimaze gutera imbere buri muturage yari akwiye kuba abizi, azi uburyo atabara.”
Akomeza avuga ko buri muturage azi uko yakora ubutabazi, bahita bahamagara abari hafi ntibategereze ubutabazi buturutse ikantarange.
Hari ibikorwa by’iterambere bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, birimo inganda, akaba ari ngombwa kwitegura ko hashobora no kuvuka impanuka z’inkongi z’umuriro.
Ubu bumenyi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko bwatangirwa hirya no hino mu gihugu, Ikigo cya Gishari kikagira amashami hirya no hino mu guhugura Abanyarwanda benshi.
Ahantu hagomba kwitabwaho, Nsengiyumva yagaragaje ko ahantu hahurira abantu benshi no mu ngo z’abaturage, hagomba kuba hari ibikoresho byibanze byakwifashishwa mu kuzimya inkongi, akangurira ba rwiyemezamirimo kubishaka.
Uretse icy’umubare muto w’abafite ubumenyi bwo kuzimya inkongi, Nsengiyumva yavuze ko kugeza ubu nta n’umwarimu u Rwanda rufite ushobora gutanga ayo masomo, dore ko n’abarangije i Gishari bigishijwe n’inzobere zaturutse mu Bwongereza.
Umuyobozi wa GIP, ACP Sam Karemera, yabwiye itangazamakuru ko iki cyiciro cya mbere gisoje amasomo cyahawe ubumenyi ku nkomoko z’inkongi z’umuriro, amoko yawo, n’uburyo bwo kuwuzimya, niba ari uzimishwa amazi, gaz, cyangwa urufuro.
Umwe mu banyeshuri barangije amasomo yo kuzimya inkongi, Ferdinand Munyemana, yizeye ko bamugirira akamaro, ati “Harimo amahirwe kugira ngo twigishe abaturage, bamenye uburyo bashobora kwirinda inkongi z’imiriro cyane cyane zitari zaba.”
Uyu munyeshuri yavuze ko hari ibikoresho (Fire extinguishers, fire blankets) bihendutse bicuruzwa mu maduka, bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi, mu gihe byakomera Polisi na yo igatabara.
Abanyeshuri bahuguwe mu gihe cy’amezi atatu mu kurinda no kuzimya inkogi barimo abapolisi n’abasivili.
Mu Rwanda ubutabazi bwo kuzimya inkongi bukorwa na Polisi, ariko mu minsi ishize hashinzwe ikigo kimwe cyigenga “SSIAP” gifite intego yo kujya gitanga umusanzu mu gukumira inkongi no kuba cyatabara ahahiye.
Inkongi z’umuriro zikomeye n’izoroheje zibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri Nzeri umwaka ushize , Minisiteri y’umutekano mu gihugu yagaragaza ko zarengaga ijana, kandi hari ahashyaga imitungo igatikira nta bwishingizi nyirinzu afite.



















TANGA IGITEKEREZO