00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 642 bavuye mu maboko ya FDLR bageze mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 22 May 2025 saa 03:42
Yasuwe :

Abanyarwanda 642 bari bamaze igihe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barafashwe bugwate na FDLR batashye.

Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa zo ku wa 22 Gicurasi 2025, ni bwo bakiriwe ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE abatashye bose ari 642 babarirwa mu miryango 232.

Biteganyijwe ko bose bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.

Ku nshuro ya mbere hatahutse Abanyarwanda 360, bajyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, ariko icyiciro cya kabiri cy’abatahutse bari 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Abanyarwanda basaga 2,500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.

Basanzwe imodoka zibajyana mu nkambi zibategereje
Abanyarwanda 642 bakiriwe ku mupaka wa Rubavu
Barahita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .