00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatabaye abaturage barwo 297 bari baracurujwe mu mahanga

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 16 September 2026 saa 11:02
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko icuruzwa ry’abantu rikomeje guhangayikisha, kuko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye basubijwe mu Rwanda.

Umukozi ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Ingabire Joselyne, yabigarutseho ubwo yari i Rubavu ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ati “Imibare iheruka ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu igaragaza ko kuva Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, hari hamaze kugarurwa abantu 297, ibi bikigira icyaha gikomeye ndetse gihangayikishije isi, kuko abenshi bashukwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Haciwe imanza 11 zaregwagamo abantu 12 mu icuruzwa ry’abantu, bihamya ko iki cyaha no mu Rwanda gihari.”

Yanagaragaje ko abagaruwe mu gihugu bitabwaho mu buryo butandukanye, burimo guhabwa ubuvuzi mu gihe cy’amezi atandatu, mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ingabire yavuze ko abo bantu bose bari baracurujwe mu bihugu bine, birimo Cambodia, Laos, Myanmar na Oman, kandi ko umubare munini muri bo ari urubyiruko.

Ku ruhande rw’abaturage na bo bashimangira ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gikomeje gufata indi ntera, kandi ko usanga no mu bihugu bituranye n’u Rwanda iki cyaha gikorwa cyane.

Manishimwe Françoise w’imyaka 35, utuye mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, ahamya ko ubukene buri mu bituma abantu benshi bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu.

Ati “Njye kubera ubukene bari baransezeranyije ko nzajya nsoresha kuri bariyeri zinyuzwaho amakara, ngira amakenga nanga gusiga abana, abenshi babeshywaga ko bagiye guhabwa akazi bakajyanwa mu gisirikari bakaburirwa irengero, bafataga abacoracora bakabaha amafaranga bakababwira ko nibagerayo bazajya babahemba umushahara mwinshi.”

Mukamana Donatha ati “Hari abafatirwaga i Goma na Wazalendo banyuze mu nzira zitemewe bagiye gucora bakigura, ababuze amafaranga bikaba ngombwa ko basambanya ku ngufu, hari abafatanwe Nido b’inshuti zanjye umwe arigura arataha, undi abuze icyo yigura biba ngombwa ko atanga igitsina kugira ngo bamusubize ibicuruzwa bye.”

U Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga atandukanye yerekeye kurwanya icuruzwa ry’abantu kandi rugenda rushyira mu bikorwa ibyo ateganya nubwo hakiri imbogamizi.

Mu bikomeje gukorwa harimo guhana abafatiwe muri ibyo byaha by’icuruza ry’abantu, gukumira icuruzwa ry’abantu binyuze mu bukangurambaga bukorwa, kurinda abakorewe icuruzwa no kwimakaza ubufatanye mu kurirwanya.

Nko mu bijyanye no guhana, mu myaka itatu abantu 54 bahamijwe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda baranabihanirwa. Muri bo harimo 12 bagihamijwe mu 2025, 18 bo mu 2024 na 24 bagihamijwe mu 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages