Aba bavuye guhabwa ayo masomo ni abo muri Kaminuza y’u Rwanda, RP Tumba College, INES Ruhengeri na UTAB, binyuze mu mushinga witwa GREATER ugamije kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu burezi.
Ni mushinga w’imyaka itatu wahuje izo kaminuza enye n’amashuri makuru ane byo mu Rwanda n’ibindi bine byo mu Burayi, aho wakoze ibirimo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri, ariko cyane cyane Abanyarwanda bagiye kwigira kuri kaminuza zifite aho zigeze.
Washowemo arenga miliyari 1,3 Frw arimo ayakoreshejwe mu mushinga buri kaminuza yakoze wo gukoresha ingufu zisubira mu baturage, kuvugurura integanyanyigisho, guhanahana abarimu n’abanyeshuri n’ibindi.
Ibi bijyana no kuba u Rwanda rwarihaye intego y’uko mu 2050 amashanyarazi akoreshwa mu gihugu hose 50% byayo azaba akomoka ku ngufu zisubira, ndetse muri uyu mujyo biteganyijwe ko bitarenze mu 2026 hazaba hakozwe inyigo y’ahazashyirwa imirasire y’izuba izatanga umuriro w’amashanyarazi wa ‘megawatt’ 200.
Ubwo uyu mushinga GREATER wasorezwaga i Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2026, Hategekimana Jean Bosco wigisha muri RP Tumba College mu bijyanye n’ingufu zisubira, yavuze ko ubumenyi yakuye muri kaminuza ya Hochschule Bonn-Rhein-Sieg mu Budage ari intambwe ikomeye.
Ati “Dufatanyije n’abarimu bo mu Budage batwigishije uburyo bwo gukora imirasire y’izuba duhereye kuri zeru. Nka njye ubu nzi kuyikora ntacyo mpereyeho ikuzura kandi igatanga umuriro nshaka. Twize kandi n’irindi koranabuhanga ryo kumenya amakuru y’uko umurasire uri gukora ingufu muri ako kanya biri kuba kandi tukabibona tutagiye aho iri.”
Yongeyeho ko uretse kumenya no kubyigisha abanyeshuri, asanga bizafasha Igihugu ku ntego cyihaye kuko aho yigisha bishyura miliyoni 4 Frw z’umuriro ku kwezi, mu gihe hakozwe inyigo y’ingufu zisubora bitajya bigera no muri miliyoni 1 Frw ku kwezi.
Kuba amashanyarazi asanzwe asaba amikoro yisumbuye, iri shuri rikuru ryabikozeho umushinga wo kubakira imirasire y’izuba abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muyanza i Rulindo, bari barabuze amikoro badacana.
Bateganya no gukomeza bikagera n’ahandi kugira ngo ingufu zisubira zirusheho gukoreshwa kuko zihendutse.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko ubu gahunda ya Leta ku basoza kwiga kaminuza n’amashuri makuru ari ukwita cyane ku ireme kurusha umubare wabo.
Ati “Kera twarebaga imibare y’abarangiza za kaminuza dushaka ko biyongera ariko ubu tuve mu mibare tujye mu bushobozi. Umwana urangije kaminuza dushaka ko aba ari umwana ushoboye gukora akabasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ibyo bijyanye no kwita ku masomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, abarimu bahuguwe hamwe n’ibikoresho.”
Umuhuzabikorwa wa ‘GREATER’, Prof. Paolo Ciampolini wigisha muri Kaminuza ya Palma mu Butaliyani, yavuze ko mu Rwanda nta cyuho gihari mu kwigisha iby’ingufu zisubira, ahubwo ko icyo bashatse kongeramo ari kubikora mu ngiro.
Ibyo bifasha ababyiga kubasha kwikorera ibikoresho nkenerwa by’izi ngufu kuko gukomeza kubitumiza mu mahanga bihenda bikaba imbogamizi ituma izi ngufu zidakoreshwa uko bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!