Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko nibura abanyarwanda 13% bazaba ari abakene mu mwaka wa 2030. Ibi bivuze ko abanyarwanda 87% bazaba bameze neza, bitewe ahanini n’umubare w’abakene ukomeza kugabanyuka.
Banki y’Isi ivuga ko mu myaka 17 iri imbere, Abanyarwanda bagera kuri 13% bazaba bakiri abakene, aho uyu mubare uzaba umanutse uvuye kuri 45% bari mu Rwanda kugeza ubu. Iyi mibare iri muri raporo yerekana uko ubukene buzaba buhagaze mu 2030, yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Ukwakira 2013.
U Rwanda rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 11, biteganijwe ko baziyongera bakagera kuri Miliyoni 17 mu 2030. Ibi bivuze ko abagera kuri miliyoni 2 bazaba barwana no kubona ikibatunga.
Iyo raporo ivuga ko Kenya izaba ifite abakene bagera kuri 30%, ikazaza ku mwanya wa mbere mu kugira abakene benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, Tanzaniya izaba ifite abagera kuri 19%, mu gihe Uganda izaba ifite bake ugereranije n’ibindi bihugu nk’uko urubuga News of Rwanda rwabitangaje.
Mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwatangije gahunda igamije gukura abantu mu bukene, bituma abagera kuri miliyoni 1,200,000 bakurwa mu bukene mu gihe cy’imyaka itanu. Mu ntangiriro za 2013 hatangijwe indi gahunda igamije guhanga imirimo mishya 200,000 buri mwaka.
Hamwe n’imirimo n’izindi gahunda, u Rwanda rurateganya ko mu mwaka wa 2020 byibura buri munyarwanda azajya abasha kuba yabona amadolari y’Amerika 1000 mu gihe cy’umwaka, akazava kuri 680 u Rwanda ruriho ubu. Ibi bizatuma abantu babaho neza.



















TANGA IGITEKEREZO