Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuriye mu mwiherero witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu mwiherero wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mwiherero kandi witabiriwe n’Abanyamuryango ba Unity Club, biganjemo abari muri Guverinoma n’abafasha ba bo, ndetse n’abahoze muri Guverinoma n’abafasha babo.

Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyiborere Intwararumuri twahisemo, kugena no kwesa Imihigo”.

Umwiherero wa Unity Club uba uri umwanya abanyamuryango bahurira hamwe, bakareba ibyo bagezeho, imbogamizi ndetse bakungurana inama ku byakorwa kugira ngo barusheho kujya mbere.

Muri uyu mwiherero kandi harakirwa Abanyamuryango bashya, ni ukuvuga abaheruka kwinjira muri Guverinoma ndetse n’abo bashakanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .