Akarere ka 9150 ka Rotary kagizwe n’ibihugu icumi birimo Cameroun, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatorial, Repubulika ya Centrafrique, Sao Tomé et Principe, Tchad n’u Rwanda.
Mu bikorwa biteganyijwe, abo banyamuryango ba Rotary bagize akarere ka 9150, bazaganira ku buryo bwo guteza imbere isura n’ibikorwa bya Rotary, Umuryango usanzwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi hose.
Biteganyijwe kandi ko muri iyo nama hazanamurikirwamo imishinga yerekeranye n’ibikorwa by’ubugiraneza ahanini bugenewe abaturage bo mu karere ka 9150 ka Rotary.
Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba Rotary, bazakora urugendo rwo Kwibuka banasure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Akarere ka 9150 (District 9150) kagizwe n’ibihugu icumu, kashinzwe mu mwaka wa 1982, aho kuri ubu kayoborwa n’Umunyarwanda Jean Runuya kuva muri Nyakanga 2014.
Umuryango Rotary International washinzwe mu mwaka wa 1905 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 ku Isi hose bagamije ibokorwa byo gufasha.
Mu Rwanda hari amashami ya Rotary (Clubs) atandatu, arimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Kigali-Gasabo, Rotary Club Mont-Jali, Rotary Club Butare na Rotary Club Virunga ndetse n’iya Kibungo yatangijwe muri Nyakanga 2014.



















TANGA IGITEKEREZO