00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye kugabana arenga miliyari 4 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2025 saa 08:13
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc yatangaje ko igiye gutanga urwunguko ku migabane ruzahabwa abanyamigabane bayo, bakazasaranganywa arenga miliyari 4 Frw.

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko bugiye kugabanya abanyamigabane urwo rwunguko kuko mu mwaka wa 2024 yagize inyungu ishimishije bityo n’abanyamigabane bayo bakwiye kuyibonaho.

Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yagaragaje ko iyi banki yagize urwunguko rwa miliyari zirenga 29 Frw mu 2024.

Yavuze ko nyuma yo kubona inyungu basabye ko abanyamigabane bayihababwa ndetse Inteko Rusange yateranye ku wa 10 Gicurasi 2025, yemeje ko bazagabanywa 13,7% by’inyungu yabonetse.

Ati “Gahunda twari dufite uyu munsi ni yo guha Inteko Rusange uburenganzira bwo kugabanya abanyamigabane bacu inyungu ku mugabane ingana na 13,7%, ni amafaranga angana na miliyari 4 Frw. Twabyemerewe, Inama rusange yemeje ko izo miliyari 4 Frw zizishyurwa abanyamigabane.”

Yerekanye ko inyungu yagejejwe ku 50 Frw ku mugabane umwe kandi ko izatangwa bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2025.

Yavuze ko kugeza ubu KCB Bank ari yo ifite imigabane myinshi muri iyi banki ingana 87% mu gihe imigabane y’Abanyarwanda ingana na 12,4%.

Kuva mu myaka 50 ishize itangiye gukora, Abanyarwanda bafitemo imigabane barenga ibihumbi 576 ariko mu gikorwa cyatangiye cyo kongera kwibaruza hamaze kwakirwa abarenga ibihumbi 238 bangana na 41,5%.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda batariyandikisha bari bakwiye kubyitabira kugira ngo hamenyekane imyirondoro yabo kuko ari uburenganzira bwabo kubona inyungu ku migabane bashoye.

Ati “Abantu bose bafite uburenganzira ku migabane yabo. Abitabye Imana, bafite abana, abuzukuru cyangwa abo mu miryango yabo. Amategeko y’u Rwanda avuga uburyo umuntu wapfuye azungurwa. Ni yo waba nta byangombwa ugifite, ujye ku ishami ryacu ubabwire imyirondoro yawe, n’uko wari umunyamigabane. Biradufasha kumenya imyirondoro y’ukuri y’abanyamigabane bacu, tubashe kubatandukanya.”

Yagaragaje ko hari gukorwa isuzuma rigamije kugena agaciro k’umugabane muri iyo banki ku buryo na banyirayo bazoroherwa no kuba bayigura cyangwa bakayigurisha.

Perezida w’Abanyamigabane b’Abanyarwanda, Munyazikwiye, yashimye intambwe imaze guterwa na banki mu guha agaciro abanyamigabane.

Ati “Nkurikije urugendo tumaze gukora ni ugushima aho ibintu bigeze, nshima ubuyobozi bwacu dufite uyu munsi. Twagize ibibazo byinshi mu bihe byatambutse, ibibazo byo guhomba, ibyo kutagira amakuru kuri banki n’ibibazo abanyamigabane batubazaga by’amakuru y’imigabane yabo. Uyu munsi byose birahari. Igishimishije rero ni ukugira amakuru yuzuye ku migabane yacu.”

Nyiringango Pascal yagaragaje ko amafaranga make y’imigabane yashyizwemo atari munsi ya 15000 Frw mu gihe uwashoye menshi yari afitemo miliyoni 10 Frw.

Mu kwiyandikisha ku banyamigabane barasabwa kwitwaza udutabo tugaragaza imigabane batanze, inyandiko igaragaza ko ari abanyamigabane ariko n’abatabifite bashobora gufashwa mu gihe bakegera ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc.

Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc bagiye kugabana arenga miliyari 4 Frw
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko abanyamigabane bayo bagiye guhabwa inyungu ku migabane
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yasabye abanyamigabane batariyandikisha kubikora
Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko bugiye guha abakiliya bayo inyungu kuko iyi banki yagize urwunguko rushimishije
Nyiringango Pascal yagaragaje ko amafaranga make y’imigabane yashyizwemo atari munsi ya 15000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .