00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda bagiye kugabana arenga miliyari 4 Frw

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 May 2026 saa 10:52
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 yungutse arenga miliyari 40,8 Frw, bityo igiye gutanga inyungu ingana na miliyari 4,3 Frw ku banyamigabane bayo.

Byatangajwe ku wa 16 Gicurasi 2026, mu nama ngarukamwaka ihuza abanyamigabane b’iyi banki.

Iyi banki yagaragaje ko kuva yaba banki y’ubucuruzi mu 2007, ndetse na nyuma y’uko ihujwe na KCB Group mu 2022 igahindurwa BPR Bank Rwanda, ari ubwa kabiri igiye gutanga inyungu ku banyamigabane bayo.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, yagaragaje ko impamvu igikorwa cyo gutanga inyungu ku banyamigabane gisa n’icyatinze ari uko hari hakiri ibibazo muri banki birimo no kuzamura ubushobozi bwa banki.

Ati “Ubu umutungo wa banki wageze kuri tiriyari 1 na miliyari 400 Frw zirenga, ubu banki twavuga ko ihagaze neza. Uyu ni umwaka wa kabiri dutanga inyungu ku banyamigabane kandi dukurikije aho duhagaze n’ibintu bizakomeza ntabwo tuzongera guhagarara.”

Mu mwaka wa 2024 ubwo abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda bagabanaga bwa mbere umugabane umwe wabariwe 50 Frw, mu gihe ubu umugabane umwe uzahabwa 53 Frw.

Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda bagabanyije mu byiciro bibiri birimo icya KCB Group ari na yo munyamigabane mukuru kuko ifite 87% by’imigabane yo muri BPR Bank Rwanda, ikindi cyiciro kikaba icy’abanyamigabane bato aho barenga ibihumbi 500.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, George Rubagumya, yavuze ko ubu ikibazo gihari ari abanyamigabane batazwi kuko 42% by’abanyamigabane bafite ari bo bazwi ndetse bafite imyirondoro izwi.

Ati “Hari abantu batazi ko ari abanyamigabane bacu, batazi n’ibyo bintu ibyo ari byo ariko aya mafaranga iyo atabonye nyirayo ahabwa Guverinoma y’u Rwanda. Turasaba abantu bose baziko bari bafite konti muri BPR mu 2007, cyangwa abana bazi ababyeyi babo ko babitsaga muri BPR icyo gihe ko bajya ku mashami yacu hari abakozi bo kubafasha ariko namwe mukazabona amafaranga yanyu.”

Abantu ahanini batazi ko ari abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda ni abantu bakoranaga n’iyi banki ikiri koperative guhera mu 1975 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2007 ubwo yahindurwaga banki y’ubucuruzi. Abo bantu bose bahise bahinduka abanyamigabane.

Uhagarariye abanyamigabane muri BPR Bank Rwanda, Mukwiye Romuard, yagaragaje ko kubera imyaka bamaze ari abanyamigabane b’iyi banki batabona inyungu hari abashatse no kugurisha imigabane yabo ngo bayivemo.

Ati “Hari abantu bagiye badusaba ko bagurisha imigabane yabo amafaranga avuyemo agakoreshwa ibindi ariko icyo tubasaba ni uko batava muri banki ahubwo bayigana kuko hari uburyo butandukanye bwagiye bushyirwaho bwo kuborohereza abanyamigabane nko koroherezwa guhabwa inguzanyo n’ibindi.”

Urwunguko rw’iyi banki ahanini rwatewe n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa aho yiyongereyeho 54% ndetse inguzanyo itanga ziyongereyeho 42%.

Abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda bagiye kugabana miliyari zirenga 4 Frw nk'inyungu ku banyamigabane
Buri mwaka BPR Bank Rwanda igira inama n'abanyamigabane bayo igamije kurebera hamwe aho banki ihagaze
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, yagaragaje ko ukurikije aho banki ihagaze batazongera kurekera gutanga inyungu ku banyamigabane
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, George Rubagumya, yagaragaje ko abantu batazi ko ari abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda bakwegera amashami yayo bagafashwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages