00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru mu ikarishyabwenge ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 March 2014 saa 03:07
Yasuwe :

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahuriye hamwe mu rwego rwo gusuzuma ibijyanye n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo no kubona amakuru mu Rwanda. Ibi bigamije kumenya no gukoresha neza uburenganzira bwabo no kunoza umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.
Aba banyamakuru amasomo bahabwa arimo ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’icyo amategeko abivugaho mu Rwanda, amabwiriza n’amasezerano mpuzamahanga haba mu karere no ku Isi. Barasuzuma kandi ibibujijwe (…)

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahuriye hamwe mu rwego rwo gusuzuma ibijyanye n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo no kubona amakuru mu Rwanda. Ibi bigamije kumenya no gukoresha neza uburenganzira bwabo no kunoza umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Aba banyamakuru amasomo bahabwa arimo ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’icyo amategeko abivugaho mu Rwanda, amabwiriza n’amasezerano mpuzamahanga haba mu karere no ku Isi. Barasuzuma kandi ibibujijwe mu bwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo, uburenganzira n’isano hagati y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru.

Muri ayo masomo hiyongeramo kandi ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru; Uruhare rw’itangazamakuru, Sosiyete sivile ndetse na Guverinoma mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwo kugera ku makuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Hari kandi na none ibijyanye n’itangazamakuru ricukumbura n’uruhare rw’imbuga nkoranyambaga ku burenganzira ku makuru.

Gakire Fidele, umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema, akaba na Perezida w’Ihuriro ry’abanyamakuru baharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ryanateguye ibi biganiro, aganira na IGIHE, yadutangarije ko ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku burenganzira bwabo n’igikwiye gukorwa. Agira ati “Tugamije kumenyekanisha uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure n’ubwo kubona amakuru ku baturage kuko ari kimwe mu bifasha kubaka uburenganzir bwa muntu. Turarebera hamwe kandi icyo amategeko ateganya ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugera ku makuru, kubigarukaho rero ni ukurushaho kumva neza icyo ayo mategeko avuga n’uburenganzira bw’umunyamakuru.”

Abanyamakuru mu biganiro karishyabwenge ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'uburenganzira ku kubona amakuru

Ku birabena n’uko Abanyamakuru bavuga ko amategeko akomeye kandi abazitira mu gutanga ibitekerezo ndetse no kugera ku makuru, Gakire atangaza ko amategeko y’u Rwanda atarajya ku rwego mpuzamahanga ariko hari icyerekezo kigana aheza. Agira ati “Hari impunduka n’ubushake bwa Guverinoma, bwo kumva biteguye kugira ibyo bakora kugira ngo itangazamakuru n’ubwisanzure bwaryo bugerweho nibura ku rwego rwafasha igihugu gutera imbere n’abaturage bakamenya uburenganzira bwabo, bikarenga imbibe z’igihugu bikagera ku rwego mpuzamahanga.”

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na IGIHE bavuga ko abitabira umwuga w’itangazamakuru barushaho kugira ubumenyi no kugira ubushake bwo gukora bagamije kunoza umwuga wabo. Bakomeza bavuga ko irembo ry’itangazamakuru rifunze, kuko amategeko ariho akomeye cyane.

Umwe muri bo utarashatse ko amzina ye atangazwa agira ati “Abantu bakora inkuru zicukumbura birabagora cyane kugera ku isoko y’amakuru. Abenshi mu bakayatanze ntibemerewe kuyatanga, abemerewe kuyatanga na bo hari ibyiciro by’amakuru batageraho, kuko hari amategekoteka yasohotse usanga avuguruza cyane itegeko ritanga ubwisanzure ku kugera ku makuru.”

Akomeza atangaza ko ayo mategekoteka usanga avuguruza Itegeko Nshinga mu ngingo zimwe na zimwe, n’andi mategeko yabanje avuga ku ngingo zimwe na zimwe z’itangazamakuru. Ko iyo umunyamakuru ahuye n’ibyo ngibyo ari we uba ugomba guhitamo ikigomba gukorwa, bituma hari abakora inkuru zishyira abantu mu rujijo cyangwa se zitagira ibimenyetso bifatika.

Mu rwego rwo kunoza umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda hashyizweho Itegeko ryihariye rirebana n’itangazamakuru, N° 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, ingingo ya 3 ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera. Hashyizweho kandi Urwego rw’Itangazamakuru ryigenzura rushyirwaho n’abanyamakuru ubwabo, rukurikirana imikorere y’itangazamakuru ibibazo bivutse bikabanza gushaka uko byakemurwa bitaragana inkiko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages