Iki Komisiyo yasabye Leta y’u Rwanda yasesa amasezerano yari ifitanye na BBC, no kuzayikurikirana mu butabera.
Ragoro ya yagaragaje ko BBC yanyuranyije nkana n’umurongo w’amakuru yishyiriyeho, n’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru, ntiyubahiriza n’amasezerano yari ifitanye na Leta y’u Rwanda.
RSF yo yerekanye ko iri inyuma ya BBC, igaragaza ko imyanzuro ya Komisiyo ari ikibazo nk’uko RNA yabigarutseho.
Uhagarariye RSF muri Afurika, Cléa Kahn-Sriber, yagize ati « Ni icyemezo cy’iriya Komisiyo cyica uburenganzira bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, kibangamira BBC ku kutabogama, gishaka ko hari amateka atavugwa.»
RSF irasaba ko Leta y’u Rwanda yafungura BBC Gahuzamiryango yahagaritswe by’agateganyo na RURA nyuma yo gutangaza iriya filme mu mpera z’umwaka ushize.
Uretse RSF, mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yagaragaje ko nubwo filme ya BBC hari amakosa yakoze, yakongera igafungurwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu gukura amakuru mu bitangazamakuru byinshi.
Komite yashyiriweho kugenzura uruhare rw’iyi filimi mu gupfobya no guhakana Jenoside yagaragaje ko muri yo, BBC yapfobeje Jenoside kandi ikagaragaza kwinangira no kwihagararaho, ibyo bikagaragazwa no kuba yaratumijwe kwisobanura, ikanga kwitaba, ahubwo ikikorera iperereza ryayo, igasohora raporo igaragaza ko iyo filimi idapfobya Jenoside, ikanabimenyesha u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO