00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe 16 ba mbere batomboye binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Hirwa Ugwize na BPR‘

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 July 2017 saa 07:09
Yasuwe :

Nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Hirwa Ugwize na BPR’, Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Atlas Mara, yatanze ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe ba mbere 16 babikije amafaranga ibihumbi 100 by’Amanyarwanda kuzamura.

Mu bahawe ibihembo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017, harimo Umunani babitsa mu ishami rya BPR rigamije iterambere ry’umugore rikorera mu isoko rya Nyarugenge, BPF; iryo kwa Rubangura, ndetse n’irikorera muri Banki Itsura Amajyambere, BRD (premium), ni mu gihe abandi basigaye bakorana n’amashami ya Giporoso na Nyarugunga.

Mu bihembo byatanzwe harimo telefoni za smartphone, dekoderi zirimo ifatabuguzi ry’ukwezi, ndetse na televiziyo nini zizwi nka smart TV.

Mucyo Daniel watsindiye dekoderi yavuze ko amaze amezi abiri gusa afunguye konti muri BPR, akaba ahamya ko gutsinda ari amahirwe ashimira Imana.

Ati “Nabyishimiye cyane, kuba umunyamahirwe n’ibintu burya ugomba gushimira Imana. Ndashimira na BPR kuba baratangije igikorwa nk’iki, ikindi nsanzwe nkorana nabo, bafite serivisi zihuta kandi nziza.”

Yakomeje avuga ko ntawagakwiye gutinya kwizigama kuko aribwo buryo bwo gutegura ejo hazaza heza, ndetse ko nk’umuntu w’umusore ukiri kwiyubaka iyi dekoderi ahawe iziye igihe.

Mukayisire Lydivine nawe watsindiye dekoderi irimo ifatabuguzi ry’ukwezi, nawe yavuze ko byamushimishije cyane, ariko akaba yabanje gushidikanya akeka ko ari abatekamutwe.

Yakomeje ashishikariza abantu kugana BPR bakizigama kuko bidasaba amafaranga menshi, ndetse ahamya ko ubwo yafunguzaga konti mu myaka itatu ishize atari ho yanyuzaga umushahara, ariko akaba yarageze ku rwego rwo guhabwa inguzanyo ndetse akayishyura neza.

Umuyobozi wa BPR ishami ryo mu isoko rya Nyarugenge, Uwamahoro Jeanne Françoise yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigama.

Ati “Abakiriya bacu barabitsa, ariko ni no kubakangura kugira ngo barusheho kubitsa cyane. Iyo babitsa cyane babasha gutombora kandi banizigamira.”

Uwamahoro yasobanuye ko uretse kuba abakiriya bagira amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye, na banki ubwayo ibyungukiramo kuko umubare w’abafungura konti urushaho kwiyongera.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga buzakomereza mu ntara zose z’igihugu, ahazagenda hatangwa ibihembo birimo amagare, imashini zifasha kuhira (Water pump) n’ibindi bikoresho bitandukanye bitewe n’aho abaturage baherereye.

Ubukangurambaga “Hirwa ugwize na BPR” bwatangijwe tariki ya 19 Kamena 2017, igihembo nyamukuru cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kizatangwa nyuma y’amezi atatu.

Bamwe mu baturage bari baje ku ishami rya Giporoso gusobanuza ibijyanye n'iyi tombola
Abakozi ba BPR barebaga nimero za telefoni z'uwatomboreye mu Giporoso kugira ngo bamuhamagare aze atware ibihembo bye
Abatari bake bari baje kwirebera uko iyi tombola igenda
Abitabiriye iyi tombola nibo bataronyaga uwatsinze ariko batarebamo
Akanyamuneza kari kose kuri Mucyo Daniel wegukanye dekoderi irimo n'ifatabuguzi ry'ukwezi
Babanje kuvangavanga nimero za konti zose zabikijweho amafaranga ibihumbi 100 kuzamura
Bose babaga bategerazanyije amatsiko kumenya uwatomboye
Ibitwenge byari byose kuri Mukayisire nyuma yo gutombora dekoderi
Iyi Frigo na Televiziyo ni bimwe mu bikoresho bigomba gutomborwa n'abakiliya ba BPR babikije guhera ku bihumbu 100 by'amafaranga y'u Rwanda
Mucyo Daniel ashyikirizwa na Uwamahoro dekoderi yatomboye
Uyu we yavuze ko agihamagarwa yabanje gucyeka ko ari abatekamutwe b'i Kigali
Uyu yafashaga gusoma nimero ya konti y'umwe mu banyamahirwe bakorana na BPR ishami rya Giporoso
Yanze kugenda adafashe selfie na Tom Close, umuhanzi umaze kubaka izina mu Rwanda ari nawe uri gufatanya na BPR mu kwamamaza iyi gahunda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages