Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, hagarukwa ku mateka akomeye yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanarebwa n’uruhare amadini yayigizemo.
Mu buhamya bwatanzwe na Etienne Gahigi, yagarutse ku nzira itoroshye y’itotezwa ry’Abatutsi, ahamya ko amadini yabigizemo uruhare nyamara bitari bikwiriye.
Ati “Ni igikomere kiremereye kugaruka ku buryo abanyamadini n’amatorero bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari babahungiyeho. Iyo tugira abantu benshi bafite imbuto z’ubumuntu, haba hararokotse benshi.”
Nyuma yo gukora umurimo w’Imana nk’uko bikwiriye bigendanye n’imyemerere ye, ahamya ko byongereye kubana neza, ndetse agashimwa n’abarimo umwana w’uwishe umuryango we muri Jenoside.
Nsengimana Alphonse wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa, yahaye umukoro amatorero n’amadini, ayasaba ko yakwimakaza ijambo ry’Imana ry’ukuri hagamijwe gukomeza kubaka igihugu no kurushaho kwimakaza imibanire myiza n’ubudaheranwa.
Visi Perezida wa CPR akaba n’Umuvugizi w’itorero rya EPR, Dr. Bataringaya Pascal, yumvishije abanyamadini n’amatorero ko bakwiye kumva ko biteye isoni kuba bamwe mu banyamadini n’amatorero barijanditse muri Jenoside.
Avuga ko umwanya wo kwibuka ukwiye kuvamo amasomo yo guhindura ayo mateka mabi ndetse no kwimika inyigisho nzima nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!