00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika bashirira mu nyanja bajya i Burayi ni imbaraga tuba dutakaje -Minisitiri Dr. Mugenzi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 June 2025 saa 03:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko umubare w’Abanyafurika bagwa mu Njyanja ya Méditerranée bagerageza kujya mu Burayi ari igihombo gikomeye cyane kuri Afurika akaba asanga igihe kigeze ngo hubakwe umuco wo gushakira ibisubizo ku mugabane.

Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo y’Umuryango Pan African Movement Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu wa 29 Kamena 2025.

Dr. Mugenzi yavuze ko ibisubizo nyafurika byakemura ibibazo bihari bishoboka kurusha uko abatuye uyu Mugabane batatanya amaboko aho bamwe bagwa mu nzira bajya i mahanga mu guteza imbere abandi.

Ati “Kubona Abanyafurika bashirira mu nyanja ngo bagiye gushaka ibisubizo mu Burayi birambabaza. Ni imbaraga tuba dutakaje kandi abo tuba dusanze baravuga ngo n’ubundi Afurika ni ko yamye imeze bakatwita injiji. Nyamara iyo tugeze iwabo baradukoresha iterambere ryabo bakarikura muri twebwe.”

Dr. Mugenzi yavuze ko Afurika ibonekaho ibisubizo by’ibibazo abayituye bumva ko babonera i Burayi ariko ko bisaba kugira umuco wo guha agaciro iby’iwacu.

Ati “Aho kugira ngo abaturage bacu bajye bajya gushiriria mu Nyanja ya Méditerranée nibaze mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuko na ho hari ibisubizo by’ibibazo bafite. Tugomba guha agaciro iby’iwacu ariko bibanzirizwa no kwiha agaciro no kukihesha ku bihugu by’amahanga.”

Yongeyeho ko mu kwihesha agaciro hazamo no kuvuga indimi nyafurika aho nyuma y’indimi gakondo z’ibihugu urundi rukwiye gukoreshwa na benshi mu mahuriro ari Igiswahili kuko ari rwo kuri ubu rufatwa nk’urwa Afurika kuko ruvugwa na benshi rudakomoka hanze yayo.

Yakomeje ati “Ak’i muhana kaza imvura ihise. Kwigira nyako ni ukubakira ku bushobozi bwacu buri muntu afite agashaka ibisubizo by’ibibazo bimukikije. Burya iyo ushatse ko umuntu agukemurira ikibazo na we uba wamaze kumuteza ikibazo. Ibibazo ni ibyacu ni na twe dukwiye kibishakira ibisubizo bikwiye.”

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) igaragaza ko kuva mu 2014 kugeza mu 2024 Abanyafurika barenga 20.000 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero mu Nyanja ya Méditerranée bagerageza kujya i Burayi. Muri abo abagera ku 2.452 baburiye ubuzima cyangwa baburirwa irengero mu 2024 honyine.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko Abanyafurika bashirira mu nyanja bajya i Burayi ari imbaraga Afurika iba itakaza
Abitabiriye ibiganiro bya PAM-Kigali bagaragaje ko umugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages