00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburayi baraducunaguza – Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique avuga ku itandukaniro rya RDF

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 March 2025 saa 02:57
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Gen Maj Zépherin Mamadou, yavuze ko imikoranire n’Ingabo z’u Rwanda, itanga umusaruro mwiza kandi ikwiriye gukomeza aho gutega amaboko Abanyaburayi bacunaguza ibihugu birimo n’icye.

Yabigarutseho ubwo yari yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu. Ni zo zigira uruhare mu gutoza Ingabo za Centrafrique,FACA, ndetse kuva mu 2020 zagera muri iki gihugu, zikaba zarakoze ibishoboka byose ngo ibibazo by’umutekano muke bibe amateka i Bangui.

Gen Mamadou yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo we n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, basuraga ingabo ziri mu gace ka Bimbo.

Yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko Perezida Touadéra yamusabye kujya kuzisura, bakishimana, akazishimira umusanzu zikomeje gutanga mu kubaka igisirikare cya Centrafrique mu gihe ibihugu by’amahanga byagiteye umugongo.

Ati “Abarimu [abatanga imyitozo ya gisirikare], ndabashimiye. Ndashaka kuvuga ngo mwarakoze ku kazi keza mwakoze. Mufite igihamya. Ntabwo tukiri mu bihe byo kwiringira ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. N’iyo dusabye kujya mu myitozo, baraducunaguza, ubu twabonye inzira yacu, hagati yacu, yo gukora ibitureba, kandi turanyuzwe.”

Gen Maj Mamadou yavuze ko iyi mikorere mishya itanga icyizere kandi bigaragara neza ko intego izagerwaho. Yasabye ko imikoranire hagati y’ibihugu ishingiye ku bya gisirikare yakomeza, ku buryo imbaraga zashyizwemo zikomeza gutanga umusaruro.

Ati “Ibyo dukora bishingiye ku cyerekezo cy’abakuru b’ibihugu byacu byombi, kandi turi kubikora neza.”

Yakomeje abwira Ingabo z’u Rwanda ati “Mu by’ukuri, dutewe ishema na mwe […] akazi gakorwa hano ni ntagereranywa. Ni igisirikare gifite ikinyabupfura, ni igisirikare tugomba gufatiraho urugero kandi turi hafi kubigeraho.”

Yavuze ko abasirikare basoje amasomo ari urugero rwiza rw’ibishoboka, ku buryo ngo n’abantu bo mu bihugu by’i Burayi babonye urwego rwabo bagatungurwa.

Ati “Mwahinduye abantu bacu, rero reka tugume muri uwo murongo, muri uwo murongo w’urukundo, w’ubuvandimwe. Inzira yacu ni ukureba imbere, nta kureba inyuma, tuzi aho tugana, turi kumwe, tugomba gukomeza turi kumwe.”

Yavuze ko mu gihe cyose Gen Maj Nyakarundi azaba yasubiye mu Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zidakwiriye kumva ko ziri zonyine. Ati “Niba adahari, ndahari. Umuyobozi w’Ingabo wa hano, abyumve ko nta cyuho cya Jenerali [Nyakarundi], mujye muntumira tubyine.”

Gen Maj Nyakarundi yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi, berekanye ko ubufatanye ari ingenzi. Ati “Tugomba gukomeza, ni amabwiriza y’abakuru b’ibihugu byacu, ni yo mpamvu turi hano, niba hari ibyo tutakoze, uyu ni umwanya mwiza wo kubikora.”

Gen Maj Nyakarundi ubwo yageraga muri Centrafrique ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, yakiriwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Touadéra yashimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko nta magambo yasobanura akazi keza zikora.

U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique ziri mu byiciro bibiri. Harimo iziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, n’iziriyo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu.

Iziri mu butumwa bwa Loni nizo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu nk’Ikibuga cy’Indege n’imihanda imwe n’imwe yinjira mu Mujyi wa Bangui iturutse muri Cameroon na Sudani.

Usibye abasirikare, u Rwanda rufite n’Abapolisi muri Centrafrique bari mu butumwa bwa Loni. Nabo bafite inshingano zikomeye harimo no kurinda Minisitiri w’Intebe.

Abasirikare bashyizeho molari basabana n'abayobozi bari babasuye
Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje ku basirikare ubutumwa bwa Perezida Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda
Gen Maj Zépherin Mamadou yavuze ko Abanyaburayi badakwiriye gukomeza kwiringirwa
Gen Maj Zépherin Mamadou yavuze ko molari ari ingenzi mu gisirikare
Yashimiye Ingabo z'u Rwanda ku muhate n'akazi gakomeye zimaze gukora muri Centrafrique
Yijeje abasirikare b'u Rwanda ko azababa hafi igihe cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .