Ni itsinda rigizwe n’ababaye mu Rwanda n’abahageze bwa mbere ariko bose bifuzaga kureba u Rwanda bumva n’u Rwanda rw’ukuri barwigereyemo.
Basanzwe bafatanya imishinga itandukanye n’itorero rya ADEPR ariko ikaba yari yarahagaze bitewe n’amakuru atari ukuri bahabwaga nk’uko ADEPR yabitangaje.
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev. Pasteur Karuranga Ephrem, yavuze ko basuye urwibutso kugira ngo bagire ukuri ku mateka yaranze u Rwanda n’aho rugeze.
Ati “Baje rero gusura igihugu cyacu no gusura itorero kugira ngo barebe aho igihugu kigeze cyiyubaka kugira ngo basobanukirwe nuko bimeze cyane cyane kuko hakundaga kuba impaka z’ababwirwa ibitari byo.”
ADEPR itangaza ko gusaba abo babana kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti no gusobanukirwa ukuri kuri yo ari uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Rev Past. Karuranga ati “Ingamba ya mbere ni iyo gusaba abo tubana n’abo dukorana kugira ngo baze barebe ukuri babimenye babisobanukirwe, babyirebere. Iyo ni intambwe ya mbere yo kurwanya ingengebitekerezo ya Jenoside ikindi dufite umurimo w’isanamitima binyuze ku kuganira ijambo ry’imana.”
Rev Past Karuranga avuga ko imishinga bakorana n’aba banya- Suède, irimo iy’uburezi, ubuvuzi, kubaka ubushobozi bw’abakozi, iyo kwita ku bana by’umwihariko ishuri ryo ku cyumweru n’iyindi. Ubu bakaba basubiye iwabo icyizere gihamye cyo kuyikomeza.
Rev. Allan Ekstedt wari uyoboye iryo tsinda ry’Abanya- Suède, yavuze ko bakozwe ku mutima n’amateka babonye, agira ati “Twakozwe ku mutima n’ibyo batweretse, nidusubirayo tuzababwira [abo bazasanga iwabo] uko urugendo rwose rwagenze.”
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Kigali yagize ati “U Rwanda ruzakomeza rurarabagirane muri Afurika rukomejwe n’ibyo rwanyuzemo.” Yarwifurije gukomera iteka.
Ibindi bikorwa aba bashyitsi basuye birimo ibitaro bya Mashesha mu Bugarama, ishuri ryisumbuye rya Karengera muri Karongi, imishinga bakoreragamo i Rubavu, banasuye ibitaro by’i Nyamata ngo byongererwe ubushobozi n’indi mishinga itandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO