Car Free day yasubukuwe ku wa 20 Nzeri nyuma y’iminsi ihagaritswe nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus. Nyuma y’ukwezi iyi siporo isubukuwe, Abanyakigali bakomeje kuyitabire ku bwinshi, ari nako bagaragaraza ko bari bamaze igihe kinini bayinyotewe.
Bitandukanye na Car Free day zagiye ziba mbere y’icyorezo cya Covid-19, abitabira iyi siporo buri wese aba yitwaje agapfukamunwa nubwo bakora batakambaye, kandi bakagirwa inama yo kuzikora bahanye intera.
Nk’uko kenshi bikunze kugenda, Car Free day yo kuri iki Cyumweru yitabiririwe n’abayobozi batandandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Siporo ya Car Free Day ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Gisozi, Kimihurura, Remera na Kacyiru.
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwaga inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.
Amafoto: Umujyi wa Kigali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!