00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya Ghana bari mu Rwanda bahaha ubwenge mu bya gisirikare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 April 2015 saa 10:49
Yasuwe :

Itsinda ry’abasirikare 21 barimo abakuru (Senior Officers) ndetse n’abo ku rwego rwa General bari mu Rwanda basuye igisirikare cy’u Rwanda RDF, batangazwa kandi bashima urwego rumaze kugerwaho mu myaka 21 ishize.

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, iryo tsinda ry’abasirikare ryakiriwe n’Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Patrick Nyamvumba, abasobanurira imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda, imikorere, inshingano n’ibindi bibazo cyagiye gihura na byo.

Nyuma y’icyo kiganiro, Brig Gen Kojo Osei-Sarfo uyoboye iryo tsinda akaba anungirije umugaba mukuru w’ingabo za Ghana, yatangaje ko anyuzwe n’ibikorwa RDF imaze kugeraho kuva mu bihe bibi kandi bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “RDF ubu yagezeyo, ntago ikiri mu nzira, bamaze kuhagera, ubu bamaze kwinjira mu mutekano mpuzamahanga batanga ubufasha mu kubungabunga amahoro mu mahanga kandi barakora neza cyane, nishimiye umusanzu wabo.”

Yakomeje agaragaza ko imikoranire ya RDF n’abandi, uburyo ikorana n’abaturage ari ingenzi cyane, ati “RDF ntago ari nyamwigendaho, ahubwo ikora nka kimwe mu bigize sosiyete.”

Uru rugendo shuri rw’iminsi irindwi, rugamije kwigira ku mikorere y’ibindi bihugu, rukaba rufite insanganyamatsiko igira iti “enhancing African Integration through Defence, Political and Economic Cooperation” bivuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “kongera imbaraga mu kwishyira hamwe kwa Afurika binyuze mu mikoranire mu bya gisirikare, Politiki n’ubukungu”.

Nyuma yo gusura Ibiro bikuru by’ingabo z’u Rwanda, iryo tsinda ry’abasirikare ryakomereje uruzinduko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen.Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda na Brig Gen Kojo Osei-Sarfo

Mu minsi basigaranye mu Rwanda, bazasura ibigo byigishirizwamo n’ibitorezwamo abasirikare nka “Force Command and Staff College” na “Rwanda Military Academy (Gako)”, basure Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, n’ibindi bigo birebana n’insanganyamatsiko y’urugendo shuri rwabo.

Iryo tsinda rigizwe n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bine bitandukanye, abayobozi mu gisirikare cya Ghana, rikaba riyobowe na Brig Gen Kojo Osei-Sarfo Umugaba w’ingabo wungirije, rikaba riri mu Rwanda kuva kuwa 18 kugeza kuwa 25 Mata 2015.

Gen.Nyamvumba asobanurira iryo tsinda ibirebana na RDF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages